IGIHE

Bosco Nshuti yamuritse ’album’ ya gatanu (Amafoto)

0 20-07-2026 - saa 00:14, Ntabareshya Jean de Dieu

Umuramyi Bosco Nshuti ubarizwa mu Itorero rya ADEPR yamuritse allbum ye ya gatanu, anateguza iya gatandatu agomba gushyira hanze mu bihe biri imbere.

Igitaramo cye cyabaye kuri uyu wa 19 Nyakanga 2026, kibera muri Kigali Serena Hotel. Album ye nshya yise Aguhe Umugisha iriho indirimbo zitandukanye zirimo Ni Yesu, Ahira amukunda, Twaramuhawe, Aguhe Umugisha, Mwuka Wera, Ndi umugisha, Umusaraba, Nyir’ubuntu.

New Melody ni yo yafashije Bosco Nshuti mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo mu ndirimbo zayo zitandukanye zikunzwe n’abatari bake.

Ubwo Bosco Nshuti yageraga ku rubyiniro ku nshuro ya mbere, yaririmbye indirimbo zirimo ize zakunzwe na benshi nka Umutima, Ibyo ntunze n’izindi zitandukanye.

Muri izo ndirimbo yanyuzagamo akaririmba indirimbo ze nshya azashyira kuri album ya gatandatu ari gufatira amashusho.

Mu ndirimbo nshya yaririmbye mu cyiciro cye cya mbere, harimo Sintahe uko naje, Imba, n’izindi.

Muri iki gitaramo ab’inkwakuzi bahise bagura indirimbo ziri kuri iyo album, aho hakusanyijwe arenga miliyoni 12,5 Frw.

Bosco Nshuti yashimiye abamubaye hafi mu mitegurire y’igitaramo cye, abaguze indirimbo mu rwego rwo kumushyigikira ndetse n’abitabiriye igitaramo cye.

Uyu muramyi usanzwe ukorera umurimo w’Ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Kumukenke aho aririmba muri Korali Siloam nayo iheruka gukora igitaramo, yakoze indirimbo ye ya mbere mu 2015.

Muri icyo gitaramo kandi Bosco Nshuti yanafatiyemo amashusho y’indirimbo nshya zizajya kuri album ye ya gatandatu zirimo iyo bakoranye na Rene na Tracy.

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, ni we wigishije ijambo ry’Imana muri iki gitaramo.

Bosco Nshuti yahawe arenga miliyoni 12,5 Frw yavuye mu bakunzi be
Bosco Nshuti yateguje album ya gatandatu yatangiye no gufatira amashusho
Abaririmbyi ba New Melody bataramye mu ndirimbo zabo zitandukanye
New Melody yafashije Bosco Nshuti mu gitaramo cye
Bosco Nshuti yamuritse ye ya gatanu
Abitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti banyuzwe n'indirimbo nshya yafatiye amashusho
Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Ndayizeye Isaie, yerekanye ko umugisha utangwa n'Uwiteka nta mubabaro yongeraho
Umuhanzi Christian Irimbere yari yagiye gushyigikira Bosco Nshuti
Abaririmbyi bafashaga Bosco Nshuti baririmbanaga imbaraga
Igitaramo Bosco Nshuti yamurikiyemo album ye ya gatanu cyari cyitabiriwe n'abantu b'ingeri zinyuranye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza