Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, bwamuritse ibikorwa ryagezeho mu mwaka wa 2022 buvuga ko byatwaye arenga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda hibandwa ku guhindura imibereho y’abanyetorero n’Abanyarwanda muri rusange.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa 26 Werurwe 2023 muri Marriot Hotel, ubwo abayobozi bakuru ba ADEPR bagiranaga ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo mu rwego rwo kubamurikira ibyagezweho, gushimira Imana hamwe no kubashimira uruhare rwabo.
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye yavuze ko ari n’umwanya wo gushimira abayoboke nk’abatanze umusanzu ufatika mu rugendo rw’impinduka no gukemura ibibazo bitandukanye.
ADEPR ni Itorero rimaze imyaka 83 rikorera ku butaka bw’u Rwanda. Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ryakozwe mu 2022, ryerekanye ko ifite abayoboke barenga miliyoni 2,8 rikagira insengero 3141 hirya no hino.
Pasiteri Ndayizeye yavuze ko icyerekezo cyaryo ari ukuzana impinduka zikenewe n’umuntu wese mu ntero yiswe “ADEPR twifuza”.
Yavuze ko ibyakozwe mu mwaka ushize byatwaye amafaranga arenga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Birimo ibyo gufasha abatishoboye byashowemo arenga miliyari 1,5 Frw no gutanga inka ku miryango 743 n’irenga ibihumbi 30 yahawe amatungo magufi.
Abaturage 370 bubakiwe inzu zo kubamo naho izindi 296 zari zimeze nabi zirasanwa.
ADEPR yubatse ibigo bine bishya by’amashuri birimo ibyumba 76 mu rwego rwo kugabanya ubucucike ndetse ibindi 158 birasanwa.
Mu bindi bikorwa iri torero rivuga ko byagezweho mu mwaka umwe nyuma y’inzibacyuho harimo gusubiza mu ishuri abana 2000 bari bararitaye no kubumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya abarenga ibihumbi 12o ndetse kugeza ubu bamaze gukusanya arenga miliyari 1,2 Frw.
Abarenga ibihumbi 100 ni abizera bashya binjiye muri iri torero umwaka ushize barimo abarenga ibihumbi 12 bari barazahajwe n’ibiyobyabwenge babaga ku muhanda. Imiryango yabaga mu makimbirane irenga 320 yafashije binyuze mu bujyanama irasezerana.
RGB yashimye ibyagezweho nyuma y’inzibacyuho
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Dr Usta Kaitesi, yashimye intambwe ADEPR igezeho mu mikorere, avuga ko hari icyizere ko impinduka zifuzwaga zizagerwaho.
Ati “Murabizi ko tumaze igihe mu mavugurura muri ADEPR, icyo twari tugamije ni ugutuma ishobora gukora kinyamwuga, igakorera mu mucyo kandi igakora mu nyungu z’abaturage muri rusange. Kubaka umuco w’imiyoborere myiza ni urugendo rukomeye ariko hari byinshi bimaze gukorwa.”
“No kuba twabonye ibikorwa bingana uko bingana tutacyumva cyane ibikorwa bishingiye ku miyoborere mibi n’amacakubiri ni ibyerekana no urugendo twatangiye rushoboka kandi rutanga umusaruro. Umuntu yakwishimira aho tugeze mu mwaka umwe nyuma y’inzibacyuho kuko ibikorwa byamuritswe hano ni ingenzi.”
Tuzakomeza guharanira ko imiyoborere yanyu itabacumuza
Dr Kaitesi yavuze ko imibare y’abakirisitu ADEPR ifite ari myinshi ku buryo bagize uruhare rukwiye bimwe mu bibazo by’ingutu igihugu gifite byakemuka vuba.
Kuba imiryango ishingiye ku myemerere iri mu nzego zigomba gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 biri mu bizatuma RGB ikomeza kuyikurikirana by’umwihariko ADEPR yakunze kurangwamo ibibazo by’imiyoborere n’imicungire y’umutungo nk’uko Dr Kaitesi yakomeje abivuga.
Ati “Mu gihe dukorana namwe kandi tunabagenzura, duharanira ko imiyoborere yanyu itabacumuza mu gihe Umwuka Wera hari uko mwamirengagijeho gake. Umwuka wera abashoboze ariko natwe tubashoboze gukorera mu mucyo no gukoresha neza ibya rubanda no gutanga serivisi dushyira umuturage ku isonga.”
Ryaba ari ishyano Pasiteri ahaze abana bashonje
Umuyobozi Mukuru wa RGB yakanguriye abitabiriye iki gikorwa gushyira imbaraga mu kwita ku bana, avuga ko bidakwiye kugwiza amashuri ariko atagira abayigamo kubera ko bayataye.
Ati “Ikibazo ni uko mwaba mwarahisemo kugira amashuri abana bakayata ntitumenye aho bagiye. Abanyarwanda baravuga ngo umwana ni umwami; ariko se mwari mwumva umwami ubura abantu bagatuza? Ya mashuri dufite umwami nabura tuzamushake.”
Ikindi kibazo yagaragaje ko guhangayikishije ni icy’abana bagwingira avuga ko hakiri akazi kenshi ko kurwanya iki cyorezo by’umwihariko kuri ADEPR.
Ati “Kera [n’ubu ntacyo bitwaye] kubera ko abapasiteri birirwaga ku nsengero kenshi, baragaburaga kandi si ishyano. Iryaba ari ishyano ni uko pasiteri yahaga abana bashonje[…]. Iryaba ari ishyano ni uko ababyeyi batwite bakwirirwa mu nsengero batariye kandi tuzi ko igwingira aria ho ritangirira. Ni ngombwa ko gahunda z’amatorero zizirikana ibyo.”
Umuryango Compassion International ni umwe mu bafatanyabikorwa ba ADEPR ndetse kimwe cya kabiri cy’abana ufasha ni abo muri iri torero. Kuri ubu ADEPR ifitemo abagera ku bihumbi 113.
Mbere y’uko amavugururwa akorwa Compassion yatanze ibirego muri RGB ko ADEPR ko ititaga ku nyungu z’abana, umutungo ugakoreshwa nabi ariko uyu munsi yagaragaje icyizere ifitiye ubuyobozi bushya nk’uko Nkubana Joseph uwuhagarariye yabivuze.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!