Abahamya ba Yehova ku Isi hose barizihiza umunsi mukuru ngarukamwaka w’Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba uzatangirwamo ikiganiro kizibanda ku byo Yesu yigishije ku hazaza h’abantu.
Uyu munsi uteganyijwe ku mugoroba wo ku wa 2 Mata 2026, ugahuza Abahamya ba Yehova bo hirya no hino ku Isi.
Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, Migambi François Régis, yavuze ko uyu munsi mukuru ufasha abantu kugira ibyiringiro by’igihe kizaza.
Ati “Ubuzima bwa Yesu n’inyigisho ze bifitiye akamaro cyane abantu benshi bo hirya no hino ku Isi. Twiringiye ko uwo munsi mukuru ufasha abawitabira bose kubona ukuntu dushobora kugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza.”
Hashize imyaka igera hafi ku 2000 kuko mu mwaka wa 33, ku itariki ya 14 Nisani, hashingiwe kuri kalendari y’Abayahudi, Yesu atangije Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ari kumwe n’intumwa ze.
Nisani kwari ukwezi kwa Mbere kuri kalendari y’Abayahudi. Kuri kalendari ikoreshwa ubu itariki igenda ihinduka ariko ikunda kuba hagati y’impera za Werurwe n’intangiriro za Mata.
Kuri uwo mugoroba, nk’uko byanditswe muri Luka 22:19, Yesu yatanze itegeko rigira riti “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”
Abahamya ba Yehova bumvira iryo tegeko buri mwaka, bakabikora ku munsi uhuje n’itariki ya 14 Nisani kugira ngo bibutse abantu ukuntu ibyiringiro bishingiye kuri Bibiliya by’uko Isi izongera kuba nziza bishoboka.
Mu 2025 abantu barenga miriyoni 20 hirya no hino ku Isi bitabiriye uwo muhango wo kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba.
Abahamy aba Yehova ntibizihiza Pasika nk’uko bigenda mu madini ya gikirisitu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!