IGIHE

Abahamya ba Yehova batangiye amakoraniro rusange yitezweho guhashya amakuru mabi

0 14-06-2024 - saa 14:49, Cyiza Joseph

Abahamya ba Yehova mu Rwanda bateguye ikoraniro ryitezweho gutangirwamo ubutumwa bwiza, butandukanye n’ubwo benshi bamaze igihe babona ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru.

Ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ry’uyu mwaka wa 2024 rizabera hirya no hino mu gihugu guhera ku itariki ya 14 Kamena 2024, kugeza muri Kanama. Rifite umutwe uvuga ngo “Dutangaze Ubutumwa Bwiza”.

Biteganyijwe ko iryo koraniro rizajya rihuriza hamwe abantu benshi mu makoraniro 55 azabera ahantu 27 hirya no hino mu gihugu guhera muri Kamena kugeza muri Kanama.

Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova François Régis yagize ati “Twishimiye kongera gukorana n’abayobozi mu gutegura ayo makoraniro yacu. Abantu benshi baba bategerezanyije amatsiko ayo makoraniro aba buri mwaka kuko baba bifuza kumva inyigisho zibafasha kubaho bishimye mu buzima bwabo. Tuzishimira kongera kumva inyigisho nk’izo mu ikoraniro ry’uyu mwaka.”

Muri iri koraniro hazifashishwa Video, ibiganiro na imbwirwaruhame zibanda ku makuru n’ubutumwa bwiza naho kuwa gatandatu hajye habaho umubatizo w’abifuza kuba Abahamya ba Yehova.

Imibare igaragaza ko abasaga miliyoni 13 bitabiriye amakoraniro 6000 nk’aya yabaye ku Isi hose.

Iri koraniro ry'Abahamya ba Yehova ryitabirwa n'abantu benshi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza