IGIHE

Volleyball: U Rwanda rwatsinzwe na Cameroun mu mukino usoza amatsinda

0 18-09-2026 - saa 07:11, Iradukunda Olivier

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu Bagabo yatsinzwe na Cameroun amaseti 3-1 mu mukino usoza imikino yo mu Itsinda D ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Tunisia.

Uyu mukino wabereye muri Palais des Sports Elmenzah i Tunis ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 17 Nzeri 2026, warangiye Cameroun yegukanye intsinzi nyuma yo gutsinda u Rwanda 18-25, 25-21, 25-23 na 25-19.

U Rwanda rwatangiye neza umukino, rwegukana iseti ya mbere rugaragaza imbaraga mu bice bitandukanye by’umukino. Icyakora Cameroun yagarutse ikomeye mu maseti yakurikiyeho, ikoresha neza uburyo bwo gusatira no guhagarika serivisi z’abakinnyi b’u Rwanda, ihita ihindura isura y’umukino.

Nyuma y’iyi ntsinzi, Cameroun yasoje imikino yo mu itsinda ari iya mbere, mu gihe u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu Itsinda D.

Iyi kipe y’u Rwanda yari yinjiye muri uyu mukino ifite intsinzi ebyiri, nyuma yo gutsinda RDC amaseti 3-1 mu mukino wa kabiri w’irushanwa.

Ni intsinzi yari yakurikiye iy’amaseti 3-0 u Rwanda rwabonye kuri Repubulika ya Centrafrique ku mukino wa mbere.

U Rwanda ruzakina umukino wa 1/8 cy’irangiza na Gambia yabaye iya gatatu mu Itsinda B ryari ririmo Misiri na Maroc. Uwo mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Munani z’amanywa.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, ni umunsi w’ikiruhuko ku makipe ari muri iri rushanwa, mbere yo gusubira mu kibuga ku wa Gatandatu hakinwa imikino yo gukuranamo izatanga amakipe akomeza mu byiciro bikurikiraho.

Abakinnyi amakipe yombi yifashishije
Cameroun yavuye inyuma yishyura itsinda u Rwanda mu Gikombe cya Afurika
Ikipe ya Cameroun yishimira intsinzi yakuye ku Rwanda
Nyuma yo gutsindwa na Cameroun, u Rwanda ruzakina umukino wa 1/8 cy’irangiza na Gambia
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza