Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo yatangiye neza mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Tunisia, itsinda iya Centrafrique amaseti 3-0 mu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 15 Nzeri 2026.
Uyu mukino wo mu Itsinda D watangiye Saa Yine z’ijoro ku isaha y’i Kigali, wabereye muri Palais des Sports Elmenzah.
Abasore b’umutoza Frédéric Guérin ntibagowe cyane n’iseti ya mbere bayoboye kuva itangiye ndetse bayisoza batsinze Centrafrique amanota 25-14.
Mu iseti ya kabiri, u Rwanda rwarushije bigaragara Abanya-Centrafrique, rubatsinda ku manota 25-9.
Iseti ya gatatu yamaze iminota 22 gusa, na yo ntiyagoye cyane Ikipe y’u Rwanda yakinishije ikipe yiganjemo abasimbura, iyitsinda ku manota 25-14.
Gutsinda uyu mukino byabaye intangiriro nziza ku Rwanda mbere yo gucakirana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, guhera Saa Saba z’amanywa.
Mu mukino wa nyuma wo mu Itsinda D, Ikipe y’Igihugu izisobanura n’iya Cameroun tariki ya 17 Nzeri.
Ku wa Kabiri, Cameroun yatsinze RDC amaseti 3-0 (25-12, 25-21, 25-15) mu mukino wa mbere w’amakipe yombi muri iri rushanwa riri kubera i Tunis.
Ubwo u Rwanda ruheruka mu Gikombe cya Afurika mu 2023, rwegukanye umwanya wa gatandatu inyuma ya Misiri yegukanye igikombe, Algeria, Libya, Tunisia ndetse na Cameroun.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!