Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda wakiniraga Kepler VC, Dusenge Wicklif, yatandukanye na yo, yerekeza muri APR VC aheruka gukinira hagati ya 2017 na 2019.
APR VC iri kwiyubaka kugira ngo izitware neza mu mwaka w’imikino wa 2026/27, nyuma y’uko mu 2025/26 isezerewe muri ½ cy’Imikino ya Kamarampaka ikuwemo na REG VC yatwaye irushanwa.
Mu kwiyubaka iri kongeramo abakinnyi bashya, aho kuri ubu yongeyemo Dusenge Wicklif uri mu bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize, dore ko ari umwe mu bafashaga cyane Kepler VC, ndetse aheruka no kuba umukinnyi mwiza mu irushanwa ryo kwibuka rya 2026.
Iyi kipe yari ayimazemo imyaka ibiri, akaba asubiye mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu aherukamo mu myaka icyenda ishize.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatangiye kumenyekana mu 2015 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Officielle de Butare, binyuze mu mikino ihuza amashuri.
Mu 2017 ni bwo yahawe amahirwe yo gutangira gukina nk’uwabigize umwuga afashijwe na Mutabazi Elie watozaga APR VC. Yayikiniye kugeza mu 2019 ubwo yajyaga muri Gisagara VC.
Indi kipe yakiniye ni REG VC, ndetse kugeza ubu ni umwe mu bakinnyi beza b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, akaba ari no kwitegurana na yo imikino y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!