Amakipe ya Polisi y’u Rwanda ya Volleyball akomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, aho yaguze undi mukinnyi w’ikipe y’abagabo ukomoka muri Brésil, Saymon Feitosa, wakiniraga UniLaSalle/Lucas Volleyball Club y’iwabo.
Kuri uyu wa Gatanu, tatiki ya 2 Ukwakira 2026, ni bwo Ikipe ya Police VC yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko yaguze umukinnyi mushya uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.
Saymon Feitosa yari umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’ikigo cy’amashuri ya UniLaSalle/Lucas Volleyball Club. Ni umukinnyi w’umuhanga mu kwakira imipira no kuyihagarika.
Police VC yagize iti “Uyu mukinnyi yiteguye kuzana imbaraga n’ubushongore mu kibuga, mu gihe twitegura umwaka mushya. Tunejejwe no kukwakira. Ubu akazi karatangiye.”
Saymon Feitosa w’imyaka 29 yafashije ikipe ye kwegukana irushanwa rihuza amakaminuza muri Brésil mu 2025.
Yiyongereye kuri Ganza Nolan Enzo ukina afasha gutsinda amanota ‘Setter’, akaba yarakiniraga ikipe ya Nyanza TSS, ndetse na Matheus Bettim na we wo muri Brésil wagarutse muri iyi kipe yari yatandukanye na yo mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26.
Kugeza ubu Police VC ni imwe mu makipe ari gukina irushanwa rya Kirehe Open Volleyball Open, aho igomba gukina na EAUR VC na REG kuri uyu wa Kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!