Abagororwa 78 b’abagore baturutse mu magororero atandukanye mu Rwanda, bahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitegura gusoza ibihano, basoje amahugurwa ku kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa, biyemeza kongera kubaka u Rwanda basenye mu 1994.
Aya mahugurwa yaberaga mu Igororero rya Nyamagabe kuva ku wa 31 Kanama 2026; aho abayitabiriye bahawe amasomo atandukanye agamije kubafasha kwisanga mu muryango nyarwanda, bateguriwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku bufatanye n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS).
Mukamacumu Thérésie, wo mu Karere ka Nyamasheke, wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, yavuze ko bishimira inyigisho zirimo imizi ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko ubumwe bwasenyutse ndetse n’uko Igihugu cyongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, n’aho Igihugu kigeze mu buringanire n’ubwuzuzanye n’ibindi.
Yavuze ko bashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabateguriye aya mahugurwa, ati “Turashimira Perezida Paul Kagame uyoboye iki Gihugu kigendera ku mategeko, gishyira umuturage ku isonga. Ku bw’imbabazi tweretswe, na twe twiyemeje kuba ibisubizo aho kuba ibibazo, kuba umusemburo w’amahoro, no kureka icyaha cyose kuko ari kibi.’’
Yunzemo ati “Twiyemeje kandi kubwiza ukuri abo twahemukiye, tubasaba imbabazi kandi tukaniyunga na bo. Tuzabwiza ukuri imiryango yacu, ndetse dufatanye n’abandi guteza imbere Igihugu no kubungabunga umutekano.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Uwera Kayumba Marie Alice, yagarutse ku nkomoko y’aya mahugurwa ahabwa abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha, ashimangira ko yabateguriwe kugira ngo bumve ko Igihugu kibitayeho n’ubwo babanje gutatira igihango cy’Ubunyarwanda.
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa agamije gufasha abagororwa kwiyumvamo agaciro ubwabo, no kumva ko bafite uruhare mu kubaka Igihugu, kurushaho kumva agaciro ko kwiyunga n’abo bakoreye ibyaha n’imiryango yabo kugira ngo barusheho kwisanga mu muryango nyarwanda, babane neza n’abandi, ndetse no kurushaho kugendera kure isubiracyaha cyane cyane ivangura, amacakubiri n’ingabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ni ngombwa ko abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basubira mu miryango yabo barahindutse by’ukuri, barangwa n’indangagaciro zubaka, biteguye gukomezanya n’abandi kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa.”
Yasabye imiryango izabakira kubagirira icyizere no kutabishisha, ahubwo bakabafasha kumenyera urugendo rushya batangiye, anasaba inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa gukomeza kubaba hafi kuko urugendo rwo kujya mu buzima busanzwe rutarangirira mu mahugurwa gusa.
Komiseri w’Agateganyo ushinzwe Kugorora muri RCS, CSP Mukantabana Olive, na we yavuze ko aya masomo yari akenewe cyane.
Yagize ati “Mwahawe ibiganiro bitandukanye birimo Ubumwe n’Ubudaheranwa, ibijyanye na politiki y’igihugu, uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’ibindi bizabafasha kwisanga mu bo musanze.
Muzasanga hanze hari ikoranabunga, ariko namwe ntimuzatinda kurimenyera, muzaryisangemo. Ikizashimangira ko mwacengeye amasomo, ni imyitwarire myiza muzagaragaza nimugera mu miryango yanyu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Samvura Valens, yabwiye aba bagororwa ko bagomba kongera gutekereza kuri Jenoside, uburemere bwayo n’ingaruka yateje, ndetse no guharanira ko Igihugu kitakongera gusubira muri ayo mateka.
Ati “Kurangiza igihano ntabwo ari ugusiba ibyabaye, ahubwo ni intambwe ibaha amahirwe yo kongera kubaho no kugaragaza impinduka nziza, binyuze mu bikorwa muzafatanya n’abo muzaba musanze. Ndabashishikariza kuzarangwa n’imyitwarire myiza hose, mwirinda icyatuma amacakubiri agaruka, ahubwo muzagire uruhare mu kubaka umuryango urangwa n’amahoro, ukuri n’ubudaheranwa.”
Muri aba bagororwa 78 basoje amahugurwa, 12 bahise bataha mu miryango amahugurwa akirangira.
Kuva aya mahugurwa atangijwe umwaka ushize, hamaze guhugurwa abagororwa 2.103 barimo abagabo 1.899 n’abagore 204. Abagabo bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke, abagore bagahugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!