Ikipe ya Kirehe Volleyball Club yaguze abakinnyi 10 bashya barimo Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson, inasinyisha Umutoza mukuru witwa Sibomana Viateur wahoze muri APR VC wasabwe kwegukana Igikombe cya Shampiyona.
Aba bakinnyi bashyize umukono ku masezerano mu mpera z’icyumweru dusoje, aho bahise banatangira imyitozo. Iyi kipe yagarukanye imbaraga nyinshi nyuma y’uko mu Karere ka Kirehe hujujwe Gymnase yakira abantu 1500 bicaye neza.
Perezida wa Kirehe VC, Sebikwekwe Cyprien, yavuze ko gusinyisha abakinnyi nka Niyogisubizo Samuel ‘Tyson’, usanzwe ari n’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball n’umutoza Sibomana ari uburyo bwiza bwo gutangirana imbaraga Shampiyona izatangira mu Ukwakira, aho bifuza kuyegukana.
Ati “Ubu twamaze kwitegura bihagije, nta mpungenge ko Shampiyona y’uyu mwaka izatangira mu Ukwakira Kirehe VC izitwara neza. Ubu abakinnyi 10 twasinyishije ni abo kudufasha cyane. Turashishikariza abafana ko baza tugafatanya tugashyigikira ikipe yacu ikagarukana ishema yahoranye.’’
Sebikwekwe yavuze ko kandi bateganya gukorana n’ibigo by’amashuri mu kuzamura impano mu mukino wa Volleyball kugira ngo mu myaka iri imbere bazabashe gukomeza kugira abakinnyi bakomeye.
Umutoza Sibomana Viateur wasinyiye Kirehe VC yamenyekanye cyane ubwo yatozaga APR VC mu gihe cy’imyaka umunani, kuri ubu akaba yatozaga muri Bénin.
Kirehe VC ivuga ko aho yubakiwe Gymnase nziza, yifuza kugura abakinnyi benshi bakomeye kugira ngo bayifashe kongera kugira umusaruro mwiza nk’uwo mu myaka yashize.
Iyi kipe yo mu Burasirazuba yabaye iya kabiri muri Shampiyona ya 2017, itsinzwe na Gisagara VC muri play-offs, mu gihe yegukanye Carre d’AS na Mémorial Kayumba muri uwo mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!