IGIHE

Amakipe ya Forefront VC yegukanye ibikombe bya Memorial Kayumba 2023 (Amafoto)

0 6-03-2023 - saa 07:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Imikino ya nyuma yabaye ku Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2023, yasize amakipe ya Polisi y’Igihugu akina Icyiciro cya Mbere muri Volleyball, Forefront VC mu bagabo n’abagore, yegukanye irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha).

Iri rushanwa rya “Memorial Kayumba 2023” ryabaga ku nshuro ya 13, ryatangiye ku wa Gatandatu hakinwa imikino y’amatsinda mu byiciro bitanu birimo abagabo n’abagore bakina Icyiciro cya Mbere muri Volleyball, amakipe y’abagabo akina Icyiciro cya Kabiri, ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’ay’abakanyujijeho.

Ntiryagaragayemo APR VC y’abagabo yaherukaga kuritwara mu 2022 ndetse na bashiki babo bari bakinnye umukino wa nyuma icyo gihe.

Ku mukino wa nyuma w’abagabo, REG VC yaherukaga kwegukana iri rushanwa mu 2020 ndetse ikaba yari yawukinnye umwaka ushize, yatsinzwe na Forefront amaseti 3-1.

Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yatsinze iseti ya mbere ku manota 26-24, ariko itsindwa eshatu zakurikiyeho kuri 22-25, 22-25 na 19-25.

Mu bagore, RRA VC yashakaga kwegukana iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, na yo yatunguwe na Forefront mu mukino wamaze amasaha abiri n’iminota 40, itsindwa amaseti 3-2 (23-25, 26-24, 15-25, 25-13, 14-16).

Mu makipe y’abagabo akina Icyiciro cya Kabiri, igikombe cyegukanywe na Groupe Scolaire Saint-Joseph yatsinze Nyanza TSS amaseti 3-2 naho muri barumuna babo, cyatwawe na GS Mugombwa yatsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2.

Umucyo ni yo yatwaye iri rushanwa mu bakanyujijeho, na yo yatsinze Tout Age amaseti 3-2.

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ni umwe mu bakurikiranye imikino ya nyuma y’iri rushanwa yabereye mu Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha aho yibukije ubutumwa Padiri Kayumba yakundaga kubwira abanyeshuri bugira buti “Kuba umuhanga mu cyiza, ukaba umuswa mu kibi.”

Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.

Umukino wa nyuma mu bagore bakina Icyiciro cya Mbere, wahuje Forefront VC na RRA VC yari ifite iri rushanwa mu nshuro ebyiri ziheruka
Forefront yarimo bamwe mu bakinnyi batiwe muri APR WVC, yeretse RRA ko kwegukana iri rushanwa inshuro eshatu zikurikirana bidashoboka
RRA na Forefront WVC zakinnye umukino wamaze amasaha abiri n'iminota 42
Igikombe mu bagabo na cyo cyatwawe na Forefront VC
REG VC yakinaga umukino wa nyuma wa Memorial Kayumba ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, yatsinzwe bwa kabiri yikurikiranya
Forefront VC yari yatsinzwe iseti ya mbere, yatsinze atatu yakurikiyeho
Nyanza TSS ikina na GS Saint-Joseph mu bagabo bakina Icyiciro cya Kabiri
Saint-Joseph Kabgayi yatsinze uyu mukino wa nyuma ku maseti 3-2
GS Mugombwa ni yo yatwaye igikombe mu biga mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye
Abakinnyi ba Forefront VC bishimira igikombe cya Memorial Kayumba 2023 begukanye
Abakinnyi b'amakipe yombi ya Forefront bishimira ibikombe begukanye
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, ashyikiriza igikombe Forefront WVC
Munezero Valentine yabaye umukinnyi w'irushanwa mu bagore
Ntagengwa Olivier yabaye umukinnyi w'irushanwa mu bagabo
Meya w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yitabiriye isoza rya Memorial Kayumba yakinwaga ku nshuro ya 13
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza