IGIHE

Alexandre Geniez yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda 2022 (Amafoto na Video)

0 20-02-2022 - saa 10:52, Eric Tony Ukurikiyimfura, Israel Ishimwe

Umufaransa Alexandre Geniez ukinira TotalEnergies ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 4,0 byakinwe abakinnyi basiganwa n’ibihe ku giti cyabo i Remera, kuri Kigali Arena.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Gashyantare 2022, ni bwo hatangiye irushanwa rya Tour du Rwanda rizenguruka igihugu mu gihe cy’iminsi umunani.

Abakinnyi bagabanyije mu makipe 19 yaturutse mu bice byose by’Isi babyukiye mu muhanda wo kuri Kigali Arena bakora intera y’ibilometero 4,0 aho buri wese yagendaga ukwe.

Alexandre Geniez w’imyaka 33 yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha iminota ine n’ibice 41, arushije Restrepo Johnathan wa Androni, we wakoresheje 4’47”.

Ku wa Mbere hazakinwa agace ka kabiri kazahagurukira i Kigali kagasorezwa i Rwamagana.

UKO ISIGANWA RYAGENZE

Abakinnyi 10 ba mbere nyuma y’agace ka mbere:

  1. Geniez Alexandre (Totalenergies, FRA) 04’41’’65
  2. Restrepo Valencia Jhonatan (Drone Hopper – Androni, COL) 04’47’’34
  3. Dujardin Sandy (Totalenergies, FRA) 04’48’’28
  4. Drege André (Team Coop, NOR) 04’50’’63
  5. Laurance Axel (B&B Hotels – KTM, FRA) 04’50’’89
  6. Hayter Leo (Grande-Bretagne, GBR) 04’51’’24
  7. Mackellar Alastair (Israel - Premier Tech, AUS) 04’53’’10
  8. Goldstein Omer (Israel - Premier Tech, ISR)04’55’’31
  9. Donaldson Robert (Grande-Bretagne, GBR) 04’56’’09
  10. Nielsen Andreas Stokbro (Team Coop, DEN) 04’56’’32

Uko Abanyarwanda bitwaye:

  • 25 Uhiriwe Byiza Renus (Rwanda) 05’01’’74
  • 28 Hakizimana Seth (Rwanda) 05’03’’82
  • 30 Muhoza Eric (Rwanda) 05’05’’02
  • 43 Mugisha Moïse (ProTouch) 05’07’’56
  • 45 Iradukunda Emmanuel (Rwanda) 05’08’’00
  • 49 Mugisha Samuel (ProTouch) 05’09’’48
  • 60 Byukusenge Patrick (Benediction Ignite) 05’15’’19
  • 62 Nsengimana Jean Bosco (Benediction Ignite) 05’16’’68
  • 74 Niyonkuru Samuel (Rwanda) 05’23’’63
  • 79 Uwiduhaye (Benediction Ignite) 05’26’’91
  • 84 Manizabayo Eric (Benediction Ignite) 05’33’’13
  • 86 Rugamba Janvier (Benediction Ignite) 05’34’’23

– 13:03 Alexandre Geniez wa TotalEnergie ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2022 nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 41.

Uhiriwe Byiza Renus [ Team Rwanda] yakoresheje 5’01".

– 12:53 Uwiduhaye yakoresheje iminota itanu n’amasegonda 26. Kuri ubu ni uwa 68 ku rutonde rusange.

Restrepo ni we ukiri imbere akurikiwe na Sandy Djuardin wakoresheje 4’48".

–  Cogebanque yagendanye na Tour du Rwanda, ikangurira abaturarwanda kugendana n’ikoranabuhanga

Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque imaze kuba ubukombe mu gushyigikira umukino w’amagare.

Muri uyu mwaka Cogebanque nk’umuterankunga w’Imena wa Tour du Rwanda yaserutse yiteguye kugeza abaturarwanda ku nzozi zabo mu by’imari binyuze muri serivisi nziza.

Aho amagare azanyura hose, abaturage bashobora gufunguza konti, gukoresha ikoranabuhanga mu kuyigeraho, kugana aba-agents ndetse n’izindi serivisi zagufasha kuzigama no kubona inguzanyo ziri mu bwoko butandukanye.

Cogebanque igira iti "Kuba hafi abakiliya bacu, tukagendana mu rugendo rugana ku nzozi zabo tubaha ubufasha mu by’imari ni yo ntego yacu nyamukuru. Funguza konti muri Cogebanque uyu munsi winjire mu muryango mugari w’abayobotse banki y’icyerecyezo maze ikugeze ku ntego yawe mu by’imari."

Cogebanque iri mu baterankunga b'imena ba Tour du Rwanda
Inkumi zaherekeje Cogebanque zaserutse mu mwambaro ubereye ijisho
Cogebanque ni yo ihemba umukinnyi mwiza mu kuzamuka imisozi

– 12:45 Alan Boileau [B&B Hotels] watwaye uduce dutatu twa TdRwanda2021 yakoresheje 5’09’’ naho Muhoza Eric wa Team Rwanda akoresha 5’05’’.

Sandy Dujardin ni we mukinnyi wa kabiri umaze gukoresha ibihe bito na 4’48’’.

– 12:35 Pierre Rolland [B&B Hotels] ni uwa gatandatu mu bamaze gukoresha ibihe byiza nyuma yo gukoresha iminota ine n’amasegonda 57.

Natnael Tesfazion [Androni] watwaye TdRwanda2020 yakoresheje iminota itanu (ari ku mwanya wa 11).

Hakizimana Seth (Team Rwanda) afite 5’03" naho Rugamba Janvier yagize 5’34".

– Amafoto ya bamwe mu bakinnyi basiganwa:

–  Techno Market yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu

Techno Market, Icapiro ritanga serivisi zo gusohora inyandiko ku mpapuro (printing), kwandika ku byapa n’imyenda, gushushanya ku bikoresho n’ibindi bintu (branding), yaherekeje Tour du Rwanda ku nshuro ya gatatu kuva yinjiye mu mikoranire na yo mu 2019.

Iri capiro ku wa 15 Gashyantare 2022, ryasinyanye amasezerano y’imikoranire y’umwaka umwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY).

Techno Market imenyereweho gukora bimwe mu byapa, imitaka, udupapuro (etiquettes) tw’amacupa, ingofero n’ibindi bitandukanye byifashishwa muri Tour du Rwanda.

Ikorera muri T2000 Hotel, ahateganye no kwa ndamage. Itanga serivisi zirimo graphic design, printing y’ibitabo na finishing yabyo igendanye n’igihe.

Muri Tour du Rwanda yashyizeho poromosiyo ya 10% kuri serivisi za printing zikenewe n’abatugana bose.

Techno Market itanga serivisi binyuze no mu ikoranabuhanga binyuze kuri www.technomarketrwanda.com.

12:15 Nsengimana Jean Bosco [Benediction Ignite] uri gukina TdRwanda ku nshuro ya 12 yakoresheje iminota itanu n’amasegonda 16.

Niyonkuru Samuel [Team Rwanda] yakoresheje 5’32" naho Drege ni we umaze gukoresha ibihe bito inyuma ya Restrepo. Yakoresheje 4’50".

– 12:04 Johnathan Restrepo wa Androni ni we umaze gukoresha ibihe bito kurusha abandi. Yakoresheje iminota ine n’amasegonda 47.

Uyu mukinnyi amaze gutwara uduce dutanu twa TdRwanda turimo tubiri ’twa prologue’ ku nshuro ebyiri ziheruka.

– 12:00 Leo Hayter ni we umaze gukoresha ibihe byiza. Yakoresheje iminota ine n’amasegonda 51.

Kuri ubu umugwa mu ntege ni Ezquella wakoresheje iminota ine n’amasegonda 57.

11:55 Manizabayo Eric wa Benediction Ignite akoresheje iminota itanu n’amasegonda 33.

Mugisha Samuel [ProTouch] yakoresheje iminota itanu n’amasegonda icyenda.

– 11:43 Donaldson Robert wahagurutse ari uwa cyenda ni we mukinnyi umaze gukoresha ibihe byiza kurusha abandi. Iminota ine n’amasegonda 56.

Cole Kessler wa IPT yakoresheje 5’06" naho Munstermann akoresha 5’05".

Iradukunda Emmanuel [Team Rwanda] ni 5’08".

11:39 Moïse Mugisha (ProTouch) wahagurutse ari uwa gatanu, ni we Munyarwanda umaze gusiganwa. Yakoresheje iminota itanu n’amasegonda arindwi.

Patrick Byukusenge [Benediction Ignite] yahagurutse ari uwa gatandatu akoresha iminota itanu n’amasegonda 15.

11:35 Suriya Kitjaroenwat (Grant Thornton) yakoresheje iminota itanu n’amasegonda 32. Umukurikiye ni Johannes Adamietz ukoresheje iminota itanu n’amasegonda atandatu.

– 11:30 Umukinnyi wa mbere arahagurutse

Suriya Kitjaroenwat ukinira Grant Thornton ni we ubimburiye abandi guhagurukira mu mvura nyinshi iri kugwa i Remera.

Buri munota harajya hahaguruka umukinnyi. Bari gukora ibilometero bine unyuze kuri KIE- Kwa Rwahama, Airtel no kuri Stade Amahoro.

–  Prime Insurance yegereje abakunzi b’amagare serivisi z’ubwishingizi

Ku nshuro ya gatanu, Prime Insurance Ltd yagarutse muri Tour du Rwanda, irushanwa rizenguruka igihugu ku magare.

Iyi sosiyete yahisemo gushyikira irushanwa rya TDR, mu kurushaho kwegereza Abaturarwanda serivisi zibafasha kwishinganisha.

Prime Insurance Ltd yatangiye gukorana na Tour du Rwanda mu 2017. Ni yo ihemba umukinnyi muto witwaye neza muri buri gace k’irushanwa mu kwerekana ko abato bafite mu biganza ahazaza h’ubuzima bwabo.

Muri uyu mwaka yaserukanye umwihariko kuko yaserukanye ubwishingizi bushya bwo kwivuza.

Ubu bwishingizi bureba abantu bose nta guheza. Buri mu byiciro bibiri by’ingenzi ari byo IMENA MEDICAL Insurance na ISONGA MEDICAL Insurance.

Abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n’amakoperative biri mu yitwa ISONGA kuko dushaka kwibutsa abantu ko ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo ari ubwa mbere bityo bakaba bakwiye kubushinganisha.

Ibigo binini birimo ibya leta n’ iby’abikorera ubishishikariza gufata ubwishingizi bw’abakozi kuko umukozi ufite ubuzima bwiza atanga umusaruro mu kazi ke, Prime yabageneye uburyo bubabereye mu kwivuza bukubiye mu bwishingizi bw’IMENA MEDICAL INSURANCE.

Prime Insurance Ltd yasobanukiwe ko ari ingenzi kandi kwimakaza ikoranabuhanga rinoza imikorere kandi rikaba ryizewe ku bashaka serivisi zitandukanye kandi zihuse.

Abashaka serivisi za Prime Insurance Ltd bashobora kwifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha impanuka banyuze kuri website www.prime.rw https://loan.prime.rw/primeonlineservices, bashobora kugura no kumenya amakuru y’ubwishingizi bahamagaye *177# hagakurikizwa amabwiriza.

– 11:10 Abakinnyi bagera kuri Kigali Arena mbere y’isiganwa:

– Polisi y’Igihugu yaherekeje Tour du Rwanda

Muri Tour du Rwanda 2022, Polisi y’Igihugu iri maso aho yiteguye guherekeza amagare mu bice bitandukanye by’igihugu no gukurikirana ko umutekano wo mu muhanda wubahirizwa neza.

Muri iri rushanwa, Polisi y’Igihugu izifashisha abapolisi 32 barimo abazaba bari kuri moto 12 n’imodoka eshanu.

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryijeje Abanyarwanda ko rizaherekeza abasiganwa hose mu gihugu.

Mu butumwa bw’inzego zitandukanye, abaturarwanda bibukijwe ko icyorezo cya Covid-19 kigihari bityo bakwiye gukomeza kwitwararika ku mabwiriza yo kucyirinda mu gihe bari gukurikirana irushanwa.

Polisi ihora isaba abareba amagare bari ku mihanda bakurikirana isiganwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi, bakirinda icyo ari cyo cyose cyateza impanuka nko kwegera cyane inkengero z’imihanda cyangwa kujyana abana no kubasiga bonyine hafi yayo.

–  10:50 Abantu bose bari kuri Kigali Arena bakwiye imishwaro kubera imvura nyinshi iri kugwa. Buri wese ahise ashaka aho yikinga.

–  Iby’ingenzi kuri Kigali Arena hagiye kubera etape ya mbere ya #TdRwanda22

Kigali Arena ni inzu y’imikino n’imyidagaduro iherereye i Remera, iruhande rwa Stade Amahoro. Yubatswe hagati ya Mutarama na Kanama 2019 na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, ari na yo yubatse Kigali Convention Centre.

Ni inyubako ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10 bicaye neza. Ni iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena ni kimwe mu bikorwaremezo bigize umushinga w’igicumbi cya siporo i Remera.

Ni ubwa kabiri Tour du Rwanda igiye kuhatangirira nyuma y’iya 2021 ubwo agace ka mbere kerekezaga i Rwamagana.

Kigali Arena icungwa na QA Venue Solutions Rwanda. Mu ntangiriro za Ukwakira 2020 ni bwo iki kigo cyasinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka irindwi yo gucunga Kigali Arena.

QA Venue Solutions izashora miliyoni 2,4$, hagamijwe kwakira ibikorwa binyuranye kandi bikomeye bibera muri Kigali Arena.

– 10:20 Abakunzi b’amagare bategereranyije amatsiko

Abantu ni benshi kuri Kigali Arena ahagiye kubera agace ka mbere k’isiganwa rya Tour du Rwanda 2022.

I Remera harakonje, ariko hari abantu benshi barimo abifubitse n’abatifubitse, bose bashaka kuza kuryoherwa n’ibyishimo by’igare kuri iki Cyumweru.

Imodoka zamamaza mu isiganwa zatangiye kuzenguruka mu gihe habura isaha imwe ngo umukinnyi wa mbere aze kuba ahagarutse.

IKAZE MU ISIGANWA

Murakaza neza mu Cyumweru cy’ibirori by’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda. Tubakiriye mu minsi umunani yo kuryoherwa n’isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda ‘Tour du Rwanda’ rigiye gukinwa ku nshuro ya 14.

  • Etape 1: Kigali Arena- Kigali Arena
  • Km: 4,0
  • Isaha yo guhaguruka ku mukinnyi wa mbere: 11:30
  • Isaha yo gusoza ku mukinnyi wa nyuma: Hagati ya 12:58 na saa 13:00.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Muri uyu mwaka biragaragara ko ubuzima bw’igare bwagarutse kuko abantu ni benshi i Remera kuri Kigali Arena ahagiye gukinirwa agace ka mbere.

Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, Tour du Rwanda yari yabaye mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya COVID-19 ku buryo ntawageraga ahatangirira cyangwa ahasorezwa isiganwa ndetse ntiyageze mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ni inshuro ya kane iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atatu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019 na Natnael Tesfazion mu 2020 ndetse n’Umunya-Espagne Cristian Rodriguez. Tesfazion arahari uyu mwaka aho azakinira Androni.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Amafoto: Igirubuntu Darcy & Irakiza Yuhi Augustin

Video: Amahoro Pacifique

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza