IGIHE

U Rwanda na Djibouti mu mikoranire mishya yo guteza imbere Athlétisme

0 15-06-2026 - saa 10:39, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryasinye amasezerano mashya y’imyaka ine agamije ubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Djibouti (DAF) akubiyemo kuzamura urwego rw’iyi mikino mu bihugu byombi no gusangizanya ubunararibonye.

Igikorwa cyo gushyira umukono kuri aya masezerano cyabereye muri Marriott Hotel ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026.

Ku ruhande rwa RAF, aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wayo Lt Col (Rtd) Lemuel Kayumba mu gihe DAF yari ihagarariwe na Perezida wayo Said Ismael Hassan.

Amashyirahamwe yombi yari amaze imyaka ine afitanye ubu bufatanye ndetse hari abakinnyi bo mu Rwanda basanzwe bitabira amarushanwa yo muri Djibouti arimo “Meeting International de Djibouti”.

Perezida wa RAF, Lt. Col. (Rtd) Lemuel Kayumba, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu gutuma “abakinnyi bitoreza muri Djibouti ahaba ubushyuhe bwinshi ndetse hakaba hari ubutumburuke bwo hasi ugereranyije n’ubw’i Kigali.”

Abakinnyi b’Abanyarwanda bazajya bitabira amarushanwa arimo Djibouti International Meeting, Djibouti Telecom Half Marathon na Air Djibouti 10k Race mu gihe abatoza b’Abanyarwanda na bo bazajya bajya guhaha ubumenyi butangwa n’inzobere muri icyo gihugu.

Said Ismael Hassan uyobora DAF, yavuze ko bishimiye gusinya aya masezerano mashya ndetse ubufatanye buri hagati y’impande zombi bukurikira ubusanzwe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iya Djibouti.

Yongeyeho ko abakinnyi bo muri Djibouti bazakomeza kwitabira amarushanwa yo mu Rwanda arimo Kigali International Marathon kuri ubu iri mu marushanwa akomeye kuri uyu Mugabane wa Afurika.

Muri Mata 2025, Uwitonze Claire yegukanye umudali wa Feza mu gusiganwa metero 1500 naho Ingabire Victor yegukana uw’Umuringa mu gusiganwa metero 5000, mu isiganwa ryo ku maguru “Meeting International de Djibouti”.

Perezida wa RAF, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel na Perezida wa DAF ya Djibouti, Said Ismael Hassan nyuma yo gusinyana amasezerano azageza mu 2030
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n'abayobozi banyuranye ku mpande zombi
Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino Ngororamubiri muri Djibouti, Said Ismael Hassan, yavuze ko bishimiye gukomeza ubufatanye bafitanye na RAF
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza