Umunyarwandakazi Tuyambaze Tabitha yitwaye neza mu isiganwa rya ‘Semi-Marathon du Lion 2026’ ryabareye mu Bufaransa, yegukana umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026.
Iri siganwa ryabaga ku nshuro yaryo ya 41, ryitabiriwe n’abasaga 6600 bakinnye mu byiciro binyuranye, barimo 3049 bakinnye igice cya Marathon kingana n’ibilometero 21.
Mu bagore hari hitabiriye abakinnyi 953, umudali wa Zahabu wegukanywe n’Umunya-Djibouti Kadra Mohamed Dembil wakoresheje isaha imwe, iminota 12 n’amasegonda 23.
Yakurikiwe n’Umunyarwandakazi Tuyambaze Tabitha wakoresheje isaha, iminota 14 n’amasegonda 13 mu gihe Umufaransakazi Ophélie Claude-Boxberger yabaye uwa gatatu yakoresheje isaha, iminota 14 n’amasegonda 52.
Mu gihe Tabitha yegukanye umudali, undi Munyarwanda witabiriye isiganwa ni Muhitira Félicien ‘Magare’ ariko we ntiyahiriwe mu cyiciro cy’abagabo cyarimo abakinnyi 2096.
Muhitira yasoreje ku mwanya wa gatanu akoresheje isaha, iminota itatu n’amasegonda 57, arushwa umunota umwe n’amasegonda 17 n’Umunya-Kenya Naibei Kiplimo Mayebei wegukanye umudali wa Zahabu.
Umwanya wa kabiri wegukanywe n’Umunya-Kenya Salem Hassan Khalid Kibet, Umunya-Maroc Mouhcine Outalha mu gihe uwa kane na wo watwawe n’Umunya-Kenya Jorum Lumbasi Okombo.
Iri siganwa ryatangiriye i Montbéliard rigasorezwa i Belfort, ryarimo kandi ibyiciro byo gusiganwa ibilometero 10 n’ibilometero bitanu ku batarabigize umwuga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!