Kuva ku gushyiraho uduhigo two gukoresha ibihe bito no kuba iminsi ibiri, bitandukanye n’uko byari bisanzwe bigenda, Kigali International Marathon ya 2026 irimo indi nkuru abenshi bazajya baganiraho, aho umwe mu bitabiriye mu cyiciro cya Full Marathon yashatse kubeshya ko yabaye uwa kabiri, avumburwa akigera ku murongo.
Iri rushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ribera i Kigali ndetse ryitiriwe amahoro, ryabaga ku nshuro ya 21 kuva mu 2005, kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026.
Bitandukanye n’uko byagenze mu myaka 20 ishize, aho ibyiciro byose byakiniraga umunsi umwe, kuri iyi nshuro KIPM yabaye iminsi ibiri: Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena habaye ‘Run for Peace’ y’abakora ibilometero 10 batarushanwa mu gihe kuri iki Cyumweru hakinwe Full Marathon y’ibilometero 42 ndetse na Half Marathon y’ibilometero 21.
Ni irushanwa ryasize amateka mashya kuko Kephar Lumbasi Namutala mu bagabo na Ivyne Jeruto mu bagore, bombi bakomoka muri Kenya, bashyizeho uduhigo two gukoresha ibihe bito mu mateka ya KIPM mu cyiciro cya Full Marathon.
Lumbasi Namutala yegukanye Kigali International Peace Marathon ya 2026 mu bagabo, akoresheje amasaha abiri, iminota 14 n’amasegonda 19 mu gihe Ivyne Jeruto yakoresheje amasaha abiri, iminota 35 n’amasegonda 35.
Kuba Abanya-Kenya batwara imidali itatu ya Zahabu muri ine itangwa mu byiciro bine biri muri Full Marathon na Half Marathon bya KIPM si inkuru, ahubwo icyagarutsweho cyane ni uko kuri iki Cyumweru, Abanyarwandakazi bihariye imidali yose yatanzwe muri Half Marathon y’abagore.
Ibishatse Angélique yegukanye umudali wa Zahabu akoresheje isaha imwe, iminota 13 n’amasegonda 30 ku ntera y’ibilometero 21, akurikirwa na Mutuyimana Berthilde yasize amasegonda 24 na Tuyambaze Thabita yasize amasegonda 37. Mu 2025, Abanyarwandakazi bari bihariye imyanya ibiri ya mbere muri iki cyiciro, uwa gatatu aba Umunya-Kenya.
Si ibyo gusa byaranze isiganwa kuko ubwo icyiciro cya Full Marathon y’abagabo cyasozaga, benshi batunguwe no kubona mu basoje imbere harimo Umunyarwanda ndetse akaba yabaye uwa kabiri, atambuka ku murongo akurikiye Kephar Lumbasi Namutala.
Uwo ni Shyaka Olivier watambutse afite icyizere cyinshi, akigera ku murongo na we ahita agwa nk’unaniwe, dore ko abakinnyi benshi basoza isiganwa basigaranye imbaraga nke, bagahita bitabwaho n’abaganga.
Shyaka na we ni uko byagenze, abaganga bahita bamuramira ndetse asuhuzanya na Lumbasi Namutala wari wamutanze kwambuka umurongo usorezwaho imbere ya Stade Amahoro.
Gusa ntibyatinze kuko ku rubuga rwa internet rwerekanirwagaho uburyo abakinnyi bahagaze mu isiganwa n’ibihe basoje bafite, izina Shyaka Olivier ryahise rikurwa ku mwanya wa kabiri rirabura, ahubwo Shadrack Kimining wagaragazwaga nk’uwa gatatu, aba ari we uba uwa kabiri.
Abategura Kigali International Peace Marathon babwiye IGIHE ko bahise babona ko Shyaka Olivier yashatse kubeshya kuko ‘système’ bakoreshaga bagenzura uko abakinnyi bahagaze mu isiganwa, yagaragaje ko atigeze anyura ku kilometero cya 20 nubwo ibyabanje yabikoze.
Inzira yakoreshejwe kuri iki Cyumweru mu cyiciro cya Full Marathon, yarimo kuzenguruka intera imwe inshuro ebyiri, aho bishoboka ko ari ho yaviriyemo nyuma akaza kongera gusubira mu muhanda ajya gusoza, nka bimwe bivugwa ko Ruvubi Jean Baptiste yakoze mu 2015 ubwo yabaga uwa kabiri muri iki cyiciro.
Nyuma yo gutahurwa, Shyaka yasabwe kuvugisha ukuri cyangwa agakurikiranwa, birangira yemeye ko atanyuze mu nzira yose y’isiganwa uko yari iteganyijwe. Byarangiye akuwe mu basoje isiganwa nubwo yari agiye gutahana umudali wa Feza n’igihembo cy’ibihumbi 15$ [miliyoni 22 Frw].
Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!