IGIHE

Eliud Kipchoge yanditse amateka muri Melbourne Marathon

0 11-10-2026 - saa 14:46, Iradukunda Olivier

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge w’imyaka 41, Eliud Kipchoge, yegukanye Melbourne Marathon ahita ashyiraho agahigo ko kuyikoreshamo igihe gito kingana n’amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 10.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ni bwo muri Australia hakiniwe isiganwa ryo ku maguru rya Melbourne Marathon ryitabiriwe n’abagera ku 6000.

Eliud Kipchoge umenyereye amasiganwa yo ku maguru akanegukana imidali ya Zahabu inshuro ebyiri mu Mikino Olempike, ni umwe mu bitabiriye irushanwa, kandi yifuza kuritwara.

Intera y’ibilometero 42.195 ni yo abakinnyi bakoze, Eliud Kipchoge yitwara neza akoresha amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 10, ajya munsi ho amasegonda abiri mugenzi we wari ufite agahigo ko gukoresha igihe gito, Timothy Kiplagat Ronoh.

Nyuma yo gutwara isiganwa yagize ati “Abantu bari gufana bari bameze neza cyane. Nta handi nari nababona. Byerekana ko Melbourne ari umujyi w’aba-sportifs.”

Yakomeje ati “Umubiri wanjye uracyiteguye niyo bazana ibindi bilometero wakomeza ugahatana. Umuntu ukuze nkanjye aracyahatana n’abakiri bato. Ibyo biranshimisha.”

Kipchoge washimiwe n’abarimo Perezida wa Kenya, William Ruto, yaherukaga kwegukana isiganwa rya marathon mu 2023, ubwo yegukanaga Berlin Marathon.

Umunya-Australia, Thomas Do Canto yabaye uwa kabiri akoresheje amasaha abiri, iminota 10 n’amasegonda 35. Ni mu gihe Umunya-Nouvelle-Zélande, Camille French, yatwaye isiganwa mu bagore.

Umunya-Kenya Eliud Kipchoge yatwaye Melbourne Marathon ku myaka 41
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza