IGIHE

Karate: Abatoza bo mu Buyapani batangiye guhugura abakinnyi ba Karate i Kigali

0 14-08-2026 - saa 07:02, Iradukunda Olivier

Mu Rwanda hari kubera amahugurwa ya JKA (Japan Karate Association) Rwanda, yahujwe no kuzamura mu ntera abakinnyi ba karate, yitabiriwe n’abatoza batanu bo mu Buyapani barimo Takahiro na Miyoshi bafite Dan zirindwi.

Amahugurwa ari kuba ku nshuro ya gatandatu. Abatoza bakiriwe ku wa 13 Kanama 2026, na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA), Niyongabo Damien, n’abandi.

Abatoza batanu bazatanga amahugurwa ni Dr. Harano na Haraguchi bafite Dan eshanu, Ogusu ufite Dan esheshatu na Takahiro na Miyoshi bafite Dan zirindwi ari na bo bayoboye abandi.

Kamino Masaru wari kuba ayoboye aba batoza wanageze mu Rwanda kenshi na bwo wagenzwaga no gutanga aya mahugurwa ku bakarateka, yitabye Imana mbere yo gukora urugendo. Hafashwe umwanya wo kumwibuka.

Amasomo bazatanga bazayaha abakuru 100 n’abana 100, bakigishwa uburyo bugezweho bwo gukina Karate, hanyuma bagatanga imikandara ku baba batsinze amasomo.

Abakinnyi 15 bazahabwa Dan ya mbere, abakinnyi icyenda bazabona Dan ya kabiri, abandi 12 bazava kuri Dan ya kabiri bajya ku ya gatatu.

Abazahabwa amahugurwa bazakora ibizamini birimo iby’abasanzwe ari abatoza ba Karate mu Rwanda, abasifuzi ba Karate. Aba barimo abageze ku cyiciro cya gatatu cyo gukoresha ibizamini, ku buryo bazaba bemerewe gutanga imikandara y’umukara.

Ambasaderi Nakajo, yavuze ko akurikije ubushake abakinnyi b’Abanyarwanda bafite mu kwitabira no gukunda Karate, asanga mu gihe kiri imbere, u Rwanda ruzaba ruyoboye ibindi bihugu mu karere rurimo.

Gusa yabasabye kongera umubare w’abatoza, kuko biri mu byuho bituma umukino utihuta cyane mu Rwanda.

Kugirango uhabwe Dan ikurikira, ugomba kuba watsinze ikizamini kandi umaze imyaka ingana n’umubare wa Dan ufite.

Urugero niba ufite Dan eshatu, ushaka iya kane ugomba gutsinda ikizamini kandi umaze imyaka itatu ufite Dan ya gatatu.

Muri Karate ya JKA yakomotse mu Buyapani, Dan ya cumi niyo ya nyuma.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Nakajo Kazuya, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, Gilbert Muvunyi Manier, batangije amahugurwa
Aya mahugurwa atangwa buri mwaka mu Rwanda
Abatoza baturutse mu Buyapani ni bo bari gutanga aya mahugurwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza