Umudage Alexander Zverev yegukanye US Open nyuma yo gutsinda Umunyamerika Ben Shelton amaseti 3-1 (6-3, 7-6 (7-2), 5-7, 6-2) ku mukino wa nyuma wabereye i New York ku Cyumweru.
Ubwo uyu mwaka wa 2026 watangiraga, nta gikombe na kimwe cya Grand Slam cyari ku izina rya Zverev, ariko ubu agiye kuwusoza yegukanye bibiri dore ko yaherukaga kwegukana French Open, cyari igikombe cye cya mbere muri aya marushanwa.
Intsinzi y’uyu Mudage w’imyaka 29 yahagaritse icyizere cy’Abanyamerika bari bategereje kubona umukinnyi wabo utwara Grand Slam mu bagabo, ku nshuro ya mbere kuva bikozwe na Andy Roddick mu 2003.
Shelton w’imyaka 23, yatangiye nabi, atakaza umukino wa mbere nyuma yo gukora ikosa ryo kwica serivisi ebyiri. Zverev yahise afata iya mbere, yegukana amaseti abiri ya mbere, imbere y’abafana bagera ku bihumbi 24 bari muri Stade ya Arthur Ashe.
Shelton yisubiyeho mu iseti ya gatatu, ashyira igitutu kuri Zverev ndetse arayegukana. Icyakora, yongeye gutangira nabi iseti ya kane, bituma Zverev yongera kuyobora umukino kugeza awutsinze.
Zverev yari yaratsinze Shelton mu mikino itanu yose bari barahuyemo. Muri iri rushanwa, yari yatsinze imikino ibanza bigoranye, ariko agenda azamura urwego. Shelton ni we mukinnyi wa mbere uri mu 20 ba mbere ku Isi bahuye muri US Open y’uyu mwaka.
Imvune zatumye Carlos Alcaraz adakina French Open na Wimbledon, na Jannik Sinner ntaboneke muri US Open, na zo zafunguriye Zverev inzira yo kwitwara neza.
Mu kwishimira intsinzi, Zverev yageneye ubutumwa ikipe ye iyobowe na se na murumuna we. Yagize ati “Twamaze imyaka 30 tudatwara igikombe cya Grand Slam, none dutwaye bibiri mu mezi atatu.”
Shelton wari waratsinze Alcaraz muri ¼, yavuze ko yishimiye iterambere rye, ariko ko gutsindwa umukino wa nyuma bimubabaje cyane.
Ati “Nishimiye uburyo ndi kuzamuka ariko na none ibi birababaje 100%. Nakoze amakosa menshi mu gihe nari mfite umupira mu biganza byanjye.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!