Umunya-Argentine Marco Trungelliti yegukanye icyumweru cya kabiri cy’Irushanwa rya Tennis "ATP Challenger 100, Kigali II", atsinze Umutaliyani Marco Cecchinato amaseti 2-1 (4-6, 6-0, 6-3) ku mukino wa nyuma warebwe n’abarimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.
Uyu mukino wabereye ku bibuga bya IPRC Kigali Ecology Tennis Court, witabiriwe kandi n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe; Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika; Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Aurélie Royet-Gounin na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis, Karenzi Théoneste.
“ATP Challenger 100" cyangwa “Rwanda Challenger” iri mu marushanwa atatu agize African Tennis Tour. Andi abera i Abidjan muri Côte d’Ivoire n’i Brazzaville muri Congo.
Kuri iki Cyumweru, iseti ya mbere yaranzwe no guhangana cyane yegukanywe na Cecchinato atsinze amanota 6-4 ariko mu iseti ya kabiri yasaga n’ufite ikibazo cy’urutugu, ayitsindwa ku manota 6-0.
Marco Trungelliti wakiniraga i Kigali ku nshuro ya kabiri, yagaragaje guhatana mu iseti ya gatatu yabanje gutsindwamo amanota abiri adakoramo, ariko azamukana Cecchinato kugeza amutsinze 6-3.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barebye uyu mukino, baherukaga kwitabira imikino y’iri rushanwa mu 2024, ubwo u Rwanda rwaryakiraga ku nshuro ya mbere.
Icyo gihe Marco Trungelliti yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa "ATP Challenger 50" n’Umunya-Pologne Kamil Majchrzak mu cyumweru cya mbere, gusa aza kwegukana icyumweru cya kabiri.
Uyu mwaka, nyuma yo kudahirwa mu cyumweru cya mbere akaviramo muri ¼, Trungelliti w’imyaka 36 yageze ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya kabiri nyuma yo gusezerera Umunya-Tchèque Zdenek Kolar amutsinze amaseti 2-0 (6-3, 6-3).
Ni mu gihe Marco Cecchinato wari wasezerewe muri ½ cy’irushanwa ryabanje, we yageze kuri uyu mukino wa nyuma atsinze nimero ya kabiri mu bahabwaga amahirwe, Umufaransa Arthur Géa, amaseti 2-0 (6-3, 6-4).
Trungelliti yegukanye irushanwa, amanota 100 n’ibihumbi 26,1$, Cecchinato abona amanota 50 n’ibihumbi 15,3$. Abakinnyi batsindiwe muri 1/2 babonye ibihumbi 9,2$ n’amanota 25, abakinnye 1/4 babona ibihumbi 5,3$ n’amanota 14 mu gihe abaviriyemo muri 1/8 babonye ibihumbi 3$ n’amanota arindwi.
Ni amarushanwa abiri aba atandukanye
Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 15 Werurwe 2026, u Rwanda rwongeye kwakira aya marushanwa ya Tennis ahuza abakinnyi babigize umwuga ya "ATP Challenger 75" na "ATP Challenger 100".
“ATP Challenger 75” yabaye mu cyumweru cya mbere na “ATP Challenger 100” yabaga mu cyumweru cya kabiri, ni amwe mu marushanwa atanu ategurwa n’Ishyirahamwe rya Tennis y’Ababigize umwuga (ATP) muri iki cyiciro (hagati ya 50-175), aho atanga amanota 75 na 100 uko akurikirana.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya u Rwanda rwakira aya marushanwa yombi atanga amanota 75 na 100, aho bwa mbere byari mu 2025, mu gihe mu 2024 rwakiriye iri rushanwa ritanga amanota 50.
Icyumweru cya Mbere cya “Rwanda Challenger 2026” cyatangaga amanota 75 n’ibihumbi 17$, cyasojwe ku wa 8 Werurwe, cyegukanywe n’Umunya-Autriche Joel Schwaerzler w’imyaka 20 nyuma yo gutsinda Umutaliyani Stefano Napolitano amaseti 2-0 (7-6(5), 7-6(6)).
Muri icyo cyumweru, Umunyamerika Jay Clarke n’Umuholandi Max Houkes begukanye irushanwa mu bakina ari babiri, batsinze Umuhinde Siddhant Banthia n’Umunya-Bulgaria Alexander Donski amaseti 2-1 (6-4, 6(6)-7, 12-10).
Ni mu gihe muri iki cyumweru cya kabiri, Umunya-Serbia Stefan Latinović n’Umufaransa Luka Pavlović begukanye irushanwa batsinze Umunya-Bulgaria Alexander Donski n’Umuhinde Siddhant Banthia amaseti 2-0 (7-6(5), 7-6(2)).
Abanyarwanda babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne, ni bo bahawe amahirwe yo gukina imikino yo kubinjiza mu irushanwa ry’uyu mwaka [Main draw], ariko ntibigeze barenga icyo cyiciro mu nshuro zombi.
Buri mukinnyi anyura muri iki cyiciro cy’irushanwa u Rwanda rwakiriye, afite intego yo kugera mu bakinnyi 100 ba mbere no gukina amarushanwa ya ATP Tour na ’Grand Slam’.
Abakinnyi 66 bitabiriye iri rushanwa ryaberaga i Kigali, baturutse mu bihugu birimo Argentine, Autriche, u Burundi, Croatia, Repubulika ya Tchèque, Equateur, Finland, u Bufaransa, u Budage, u Bwongereza, u Butaliyani, Côte d’Ivoire, u Buyapani, u Buholandi, Roumanie, u Burusiya, u Rwanda, Slovakia, Afurika y’Epfo, Espagne, u Busuwisi, Tunisia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Marco Trungelliti uri ku mwanya wa 132 ku Isi ni we mukinnyi wari uhagaze neza kurusha abandi i Kigali, akurikiwe na Arthur Gea uri ku mwanya wa 161 ndetse na Luka Mikrut wa 165.
Abakinnyi umunani bagaragaye muri Australian Open yabaye muri Mutarama uyu mwaka, bari i Kigali muri “Rwanda Challenger 2026”.
Abo ni Umunya-Argentine Marco Trungelliti, Umufarasa Arthur Gea, Umunya-Croatia Luka Mikrut, Umunya-Espagne Roberto Carballes Baena, Umwongereza Jay Clarke, Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdenek Kolar, Umusiwisi Jérôme Kym n’Umutaliyani Marco Cecchinato.
Amwe mu mazina akomeye yazamukiye muri ATP Challenger arimo nimero ya mbere ku Isi muri Tennis, Umunya-Espagne Carlos Alcaraz n’abigeze kuba nimero ya mbere ku Isi barimo Umusuwisi Roger Federer, Umunya-Espagne Rafael Nadal n’Umunyamerika Andy Roddick, kongeraho Umunya-Argentine Juan Martin Del Potro wegukanye US Open mu 2009.
Amafoto: Kwizera Hervé
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!