IGIHE

Scrabble: Green Hills Academy begukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026

0 3-02-2026 - saa 00:39, Iradukunda Olivier

Abanyeshuri bo muri Green Hills Academy begukanye Igikombe cy’Intwari mu mukino mushya mu Rwanda uzwi nka Scrabble mu bakiri bato, naho Umunya-Kenya, Eustache Makokha agitwara mu bakuze.

Ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, ni bwo kuri Nature Kigali i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo hasorejwe imikino y’Igikombe cy’Intwari ya Scrabble, yahurije hamwe abakinnyi 31 mu bakiri bato ndetse n’abandi 10 mu bakuze.

Uyu mukino ukinwa n’abakinnyi babiri bahuza amagambo y’Icyongereza akabyazwamo amanota. Abana biga muri Green Hills n’abiga muri Excella School Rwanda ni bo bakinnye imikino ya nyuma.

Batatu bo muri Green Hills Academy mu bakiri bato ni bo bayoboye abandi. Abo ni Harmoni Wangeci wegukanye umwanya wa mbere, Pyther Banza aba uwa kabiri, mu gihe uwa gatatu yabaye Warren Ajisafe.

Mu bakuze Eustace Makokha ukomoka muri Kenya utaratsinzwe umukino n’umwe ni we wegukanye irushanwa, akurikirwa na Stephen Sang, naho Titus Mugisha aba uwa gatatu.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Scrabble mu Rwanda, Ruzindana Anaclet, yavuze ko gutegura amarushanwa mu gihe gito umukino umaze kuko watangiye mu 2025, ari ikimenyetso cy’ahazaza heza hawo.

Ati “Uyu munsi twateguye ku nshuro ya kabiri Igikombe cy’Intwari, ari n’umwaka wa kabiri tumaze dutangije umukino mu Rwanda. Turi mu ntangiriro ariko tumaze kugeza umukino mu mashuri yo mu Mujyi wa Kigali n’amashyirahamwe atatu.”

“Dukomeje ku murongo twihaye mu myaka itanu iri imbere tuzaba dufite abakinnyi barenga 1000 bakina amarushanwa, kuko abakinnyi barahari ahubwo bakinira mu ngo zabo ntibaramenya neza uko babyaza Scrabble umusaruro.”

Nyuma y’Igikombe cy’Intwari, iri shyirahamwe riri gutegura irushanwa riha ikaze buri wese ukina uyu mukino rizabera kuri Zaria Court, rikazaba ririmo abayigize umwuga n’abatarayigize umwuga.

Umukinnyi wa Scrabble aba atekereza ku ijambo aza gukoresha mu gihe mugenzi we ari gukina
Abanyeshuri ba Green Hills Academy ni bo bitwaye neza
Abana ba Green Hills Academy n'aba Excella School Rwanda bakinnye imikino ya nyuma
Abakuze na bo bakina Scrabble nubwo abakiri bato ari bo bawitabira cyane
Umukino wa Scrabble ukinwa hahuzwa amagambo y'icyongereza
Abana 30 n'abakuze 10 ni bo bakinnye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Intwari cya 2026
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Scrabble mu Rwanda, Ruzindana Anaclet, yavuze ko mu gihe kiri imbere hazaba hakina abakinnyi barega 1000
Abakinnyi bitwaye neza bahawe ibikombe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza