IGIHE

Ni nde uzatsinda? Abagore bakina Rally mu Rwanda bagiye guhurira mu isiganwa ryihariye

0 9-09-2026 - saa 07:21, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abagore bakina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda bagiye guhanganira mu isiganwa ryabo ryihariye ryiswe “Women in Motorsport Rally 2026” rizaba ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri.

Ni isiganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (RAC) mu rwego rwo guteza imbere abategarugori muri uyu mukino.

Rizabera i Gako mu Karere ka Bugesera aho imodoka icyenda zitezwe zizasiganirwa mu mihanda ya Nemba, Kamabuye na Gasenyi.

Muri rusange, isiganwa rizaba rigizwe n’uduce dutandatu dufite intera y’ibilometero 130 mu gihe rizakinwa kuva Saa Yine za mu gitondo mu muhanda wa Gasenyi mbere yo gukomereza i Nemba na Kamabuye.

Mu mabwiriza azarigenga harimo ko nibura buri modoka izaba irimo umugore yaba umupilote cyangwa se umwungirije.

Mu bahanzwe amaso mu isiganwa ry’uyu mwaka harimo Queen Kalimpinya wegukanye Shampiyona y’Igihugu ya 2025, aho no kuri iyi nshuro azaba ari kumwe na Ngabo Olivier bakinana.

Hari kandi Isheja Sandrine uzaba ari umupilote wungirije wa Giancarlo Davite na Miss Aurore Kayibanda uzaba ari umupilote wungirije wa Gakwaya Eric bakunze gukinana amasiganwa menshi.

Izindi modoka zamaze kumenyekana zizitabira harimo iya Chris Banange na Arielle Gahigi n’indi izaba irimo Kayitankore Lionel na Shawn Murengezi.

Ubuyobozi bwa RAC bwatangaje ko amarembo agifunguye ku bagore bifuza kuzitabira iri siganwa riri ku ngengabihe ya Shampiyona y’Igihugu yo Gusiganwa mu Modoka.

RAC isanzwe ifite Komisiyo yitwa "Women in Motorsports Rwanda (WIMR)” aho yatangiye itegura rimwe mu marushanwa aba buri mwaka, ariko nyuma y’uko abagore batangiye kwitabira gukina uyu mukino, na bo bashyirirwaho isiganwa ryihariye.

Miss Aurore Kayibanda ari mu bazasiganwa ku wa Gatandatu aho azakinana na Gakwaya Eric
Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yinjiye mu mukino wo gusiganwa mu modoka mu 2025
Queen Kalimpinya ukinana na Ngabo Olivier, ni we watwaye Shampiyona y'Igihugu mu 2025
Kalimpinya amaze kumenyerwa muri uyu mukino wo gusiganwa mu modoka
Sandrine Isheja azakinana na Giancarlo Davite muri iri siganwa rizaba ku wa Gatandatu
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza