IGIHE

Mwami Muzamiru yegukanye Huye Rally 2023, Kalimpinya Queen akora amateka (Amafoto)

0 27-03-2023 - saa 09:14, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wakinanaga na Abud Karim Kakooza muri Subaru Impreza, yegukanye isiganwa ry’imodoka rya “Memorial Gakwaya 2023” ryamenyekanye cyane nka Huye Rally mu gihe Kalimpinya Queen yakoze amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka mu myaka 23 ishize.

Ku Cyumweru, tariki ya 26 Werurwe, ni bwo hasojwe iri siganwa ry’imodoka ryakiniwe mu bice bya Huye na Gisagara guhera ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe.

Mu modoka 11 zatangiye isiganwa ry’uyu mwaka, eshatu gusa ni zo zasoje ndetse ziranahembwa mu gihe izindi eshatu zari imbere, zakuwe mu irushanwa nyuma yo gusanga hari amakosa akomeye zakoze mu muhanda.

Kuri uyu munsi wa nyuma, hakinwe uduce tune twabanjirijwe n’aka Save-Shyanda ku ntera y’ibilometero 10,1. Iyi nzira ni na yo yakoreshejwe mu gace ka kabiri. Agace ka gatatu kareshyaga na bya bilometero 9,9, ariko mu cyerekezo gitandukanye, Shyanda- Save nk’uko byagenze mu gace ka kane.

Icyatunguranye ndetse kikagarukwaho cyane, ni ukuva mu irushanwa k’Umurundi Prime Two Fity wagize ikibazo cy’imodoka mu gace ka nyuma kakiniwe mu muhanda wa Save-Shyanda ku ntera y’ibilometero 9,9, ni mu gihe yari ayoboye isiganwa yashyizemo iminota isaga irindwi.

Prime Two Fity ukinana na Charly Musafiri muri Subaru Impreza, yari yayoboye umunsi wa mbere yashyizemo ikinyuranyo cy’iminota ine ndetse imodoka ye yabaye iya gatanu itarasoje Huye Rally 2023.

Kuva mu irushanwa kwe, byari guhesha amahirwe Umunya-Uganda Kitaka Fred ukinana Kibuuka Mildred ariko kimwe n’abandi babakurikiye barimo Faidah Philbert ukinana na Guy Malherbe bo mu Burundi ndetse n’Umunya-Uganda Bwamiki Innocent wakinanaga na Lwanga Hamza, bigaragara ko hari amakosa yakozwe, bose bakurwa mu irushanwa.

Umuyobozi wa Huye Rally 2023 akaba ari na we ushinzwe ibijyanye na tekinike mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (RAC), Gakwaya Eric, yavuze ko habayeho kuregana kuri aba batatu bari bayoboye isiganwa, bituma hakurikizwa amategeko.

Ati “Isiganwa ryagenze neza muri rusange uretse akabazo kabayemo, ariko byabaye ngombwa ko dukurikiza amategeko. Icyabayemo ni uguhangana, amakipe y’i Burundi n’ayo mu Bugande yahanganye cyane, ni yo mpamvu mwabonye bariya batatu batsinze mu kibuga, bose twabakuyemo. Bareganye hagati yabo.”

Yakomeje agira ati “Mu masiganwa y’imodoka ntabwo byemewe ko niba bavuye aho bagomba gukora serivisi [gutunganya imodoka], ntabwo byemewe ko bongera gukora ku modoka habayeho ubufasha bw’undi muntu wo hanze. Ugize ikibazo mu nzira uri gusiganwa, imodoka ikorwa n’utwaye n’uwo bari kumwe gusa. Bo bakoze amakosa yo gufashwa n’abandi bantu bo hanze, bazanye ibyuma barabafasha basubira mu kibuga. Iryo ni ikosa rituma tugukuramo.”

Gukurwa mu irushanwa kw’abari imbere, byatumye Umunya-Uganda Mwami Muzamiru wari uwa kane atwara isiganwa nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota umunani n’amasegonda 40 ku ntera y’ibilometero 170 byari bigize uduce 10 twakinwe.

Yakurikiwe n’Umurundi Remezo Christian ari kumwe na Remezo Jonathan na bo bakinishije Subaru Impreza, bagakoresha amasaha abiri, iminota 27 n’amasegonda 18 mu gihe Kalimpinya Queen wari kumwe na Ngabo Olivier muri Subaru Impreza, babaye aba gatatu bakoresheje amasaha abiri, iminota 31 n’amasegonda 23.

Nyuma yo kwegukana uyu mwanya, Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2017, yabaye Umunyarwanda rukumbi wabashije gusoza Huye Rally 2023 mu modoka enye zari zitabiriye mu gihe kandi yabaye Umugore wa mbere uyoboye Shampiyona y’Igihugu yo gusiganwa mu modoka kuva bikozwe n’Umubiligikazi Nathalie Cox mu 2000.

Kalimpinya yavuze ko bishimishije kuri we, yemeza ko uyu mukino usaba ibintu byinshi, ariko no mu buzima busanzwe buri kintu cyose kiba kigoye kugira ngo ukigereho.

Ati “Ndishimiye cyane, ni isiganwa ryanjye rya kabiri nkinnye [ntwaye imodoka], nkaba ndirangizanyije umwanya mwiza. Nagerageje imodoka, nigerageje njyewe ubwanjye na co-pilote wanjye, ndizera ko Rally zizajya ziba tuzagenda twegera imbere.”

Abajijwe ibanga ryamufashije kwitwara neza, Kalimpinya yavuze ko ari “Imana”, ariko bagerageje kwitegura neza no gutegura imodoka.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude begukanye Huye Rally ubwo yaherukaga kuva mu 2019, bari mu batarasoje isiganwa ku wa Gatandatu kubera ikibazo cy’imodoka.

Biteganyijwe ko muri Kamena ari bwo hazakinwa Nyirangarama Rally 2023.

Prime Two Fity yagaragaje itandukaniro nubwo imodoka ye yapfuye mu gace ka nyuma
Faida Philbert na Guy Malherbe bo mu Burundi, na bo bakuwe mu isiganwa rirangiye
Bamwe bagaragaje ko banyuzwe
Imodoka ije, yumva abantu barasakuje, ni uko arinanura
Agatotsi kamwibye ubwo isiganwa ryari ririmbanyije....
Nubwo Kitaka Fred yakuwe mu irushanwa rirangiye ariko yatanze ibyishimo mu Majyepfo
Abanya-Uganda bari bagiye gushyigikira bene wabo
Aho imodoka yanyuraga, hasigaraga ivumbi gusa
Abafana bari babukereye ku mihanda
Bwamiki Innocent yakuwe mu isiganwa kubera amakosa yakoreye mu nzira
Mwami Muzamiru na Karim Kakooza begukanye Huye Rally 2023
Remezo yakase ikorosi, inyuma hasigara ivumbi gusa
Remezo Christian ari kumwe na Remezo Jonathan muri Toyota Celica
Kalimpinya Queen yari afite abafana benshi muri Huye Rally 2023
Buri wese yageragezaga uburyo bushobora kumufasha kureba neza isiganwa
Gakwaya Claude na Mugabo Claude baherukaga kwegukana Rally 2019, bavuyemo ku munsi wa mbere
Prime Two Fity na Charly Musafiri batengushywe n'imodoka, bashimiwe ko bashoboraga kwegukana isiganwa
Mwami Muzamiru na Karim Kakooza begukanye Huye Rally 2023
Abanya-Uganda bari bitabiriye Huye Rally 2023 ku bwinshi, bishimiye intsinzi batahanye
Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier begukanye umwanya wa gatatu muri Huye Rally 2023
Kalimpinya Queen yabaye umugore wa mbere uyoboye Shampiyona y'Igihugu yo gusiganwa mu modoka kuva bikozwe na Nathalie Cox mu 2000
Mugabekazi Liliane ari mu bishimiye umwanya Kalimpinya Queen yagize muri Huye Rally 2023
Byari ibyishimo kuri Kalimpinya na Ngabo, ndetse n'abandi bari bagiye kubashyigikira

Reba hano amafoto menshi yaranze Huye Rally 2023

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza