IGIHE

Max Houkes na Florent Bax bageze muri ½ cya ’Rwanda Open M25’

0 2-10-2026 - saa 22:08, IGIHE

Umuholandi Max Houkes uri mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana ‘Rwanda Open M25’, yakomeje kwitwara neza agera muri ½ cy’irangiza, mu gihe Umufaransa Florent Bax na we yakomeje urugendo rwe muri iri rushanwa riri kubera i Kigali.

Rwanda Open M25 iri kubera ku bibuga bya Kicukiro Ecology Tennis Club kuva ku wa 28 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira 2026. Iri rushanwa ryo ku rwego rwa M25, ritanga amanota 25 ku bakinnyi ba mbere, rifite ibihembo bingana n’ibihumbi 30$ (arenga miliyoni 43 Frw).

Imikino ya ¼ cy’irangiza mu bakina umwe yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, aho Max Houkes usanzwe ari nimero ya mbere mu bahabwa amahirwe muri iri rushanwa, yasezereye Umunya-Afurika y’Epfo Alec Beckley wari uwa gatandatu.

Houkes yatangiye nabi atsindwa iseti ya mbere ku manota 6-4, mbere yo kwisubiraho agatsinda iya kabiri kuri 6-2. Iseti ya gatatu yabaye ishiraniro, bombi bagera kuri ‘tie-break’, Houkes arayegukana, atsinda umukino ku maseti 2-1 (4-6, 6-2, 7-6 [7-3]).

Muri ½ cy’irangiza, Houkes azahura n’Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock, na we wageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Umutalitani Manuel Plunger amaseti 2-0 (6-4, 6-4). Lock yari yageze muri ¼ nyuma yo gusezerera Umunya-Algérie Toufik Sahtali amutsinze ku manota 6-4, 6-4.

Undi mukino wa ½ uzahuza Umufaransa Calvin Hemery na mugenzi we Florent Bax.

Hemery, nimero ya gatatu mu bahabwa amahirwe, yakomeje nyuma yo guhangana n’Umuhinde Dev Javia wari nimero ya munani, mu gihe Bax, wari nimero ya kabiri mu bahabwa amahirwe, yakinnye na Yshai Oliel wo muri Israel.

Bivuze ko imikino ya ½ cy’irangiza mu bakina umwe iteganyijwe ku wa Gatandatu izahuza Max Houkes na Benjamin Lock, mu gihe Calvin Hemery azahura na Florent Bax, bashaka itike yo gukina umukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru.

Houkes arashaka kongera kwandika amateka i Kigali nyuma yo kwegukana iri rushanwa mu 2025.

Abakina ari babiri bazakina umukino wa nyuma ku wa Gatandatu

Kuri uyu wa Gatanu kandi hakomeje imikino y’abakina ari babiri, aho amakipe ane yari yageze muri ½ cy’irangiza yari ahanganiye imyanya ibiri y’umukino wa nyuma.

Alec Beckley wo muri Afurika y’Epfo na Toufik Sahtali wo muri Algérie batsinzwe n’Abanyameria Axel Nefve na Noah Schachter amaseti 2-0 (7-5, 6-4).

Beckley na Sahtali bari bageze muri ½ nyuma yo gutsinda Anup Mahadev Bangargi na Yash Chaurasia amaseti 2-0 (6-4, 7-5), mu gihe Nefve na Schachter bari basezereye Benjamin Lock na Courtney John Lock ku maseti 2-1 (7-5, 4-6, 10-5).

Undi mukino wa ½ warangiye Umufaransa Corentin Denolly n’Umutaliyani Manuel Plunger basezerewe na Allan Gatoto wo mu Burundi wari kumwe na Kael Shalin Shah amaseti 2-1 (6-4, 6(6)-7, 4-10).

Denolly na Plunger bari bageze muri iki cyiciro nyuma yo gutsinda Louis Van Herck na Marlon Vankan amaseti 2-0 (6-2, 6-1). Gatoto na Shah bo bari batsinze Preston Brown na Rafael De Alba amaseti 2-1 (7-5, 4-6, 10-8).

Max Houkes yageze muri 1/2 cya Rwanda Open M25
Calvin Hemery na we ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu wa Gatanu
Florent Bax ari gushaka uko yakwegukana Rwanda Open M25 ku nshuro ya mbere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza