Isiganwa ngarukamwaka ry’imodoka rya “Huye Rally 2026” rizongera kubera mu turere twa Huye na Gisagara, aho iry’uyu mwaka rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 18 Ukwakira 2026.
Iri siganwa rizaba ari irya gatanu ku ngengabihe ya Shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa mu modoka muri uyu mwaka wa 2026.
Ni irushanwa rizaba rifite umwihariko, cyane cyane ku bahatanira gutwara Shampiyona yo gusiganwa mu modoka, iyo gusiganwa kuri moto no kugaragaza urwego rwabo imbere y’abapilote b’abanyamahanga.
Huye Rally y’uyu mwaka izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira, hakinwa agace ko kureba uko abasiganwa bahagaze, kazabera mu Mujyi wa Huye guhera Saa Moya z’umugoroba.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira, guhera Saa Sita z’amanywa, abasiganwa bazakomereza mu mihanda ya Kibirizi na Gisagara, mu ijoro bakinire mu ya Rango na Kibirizi.
Ni mu gihe ku munsi wa nyuma w’irushanwa, ku wa 18 Ukwakira 2026, imodoka zizitabira iri rushanwa zizasiganwa mu mihanda y’i Save.
Giancarlo Davite ashobora kwegukanira Shampiyona i Huye
Umwe mu bapilote bazaba bahanzwe amaso muri Huye Rally 2026 ni Umunyarwanda Giancarlo Davite aho afite amahirwe menshi yo guhita yegukana Shampiyona y’u Rwanda ya 2026.
Davite akeneye kubona amanota 10 gusa kugira ngo yemeze ko ari we wegukanye Shampiyona, bityo Huye Rally ikaba ishobora kuba irushanwa rimushyira ku mwanya wa mbere bidashidikanywaho.
Mu masiganwa ane amaze gukinwa uyu mwaka ari yo Nyirangarama Rally, GMT-Musha Rally, Rwanda Mountain Gorilla Rally na Women in Motosports Sprint Rally, Giancarlo Davite yabonyemo amanota 134.
Kuri ubu ararusha Kalimpinya Queen wa kabiri amanota 64 mu gihe amasiganwa abiri asigaye yatanga amanota menshi ashoboka angana na 74 kuri Kalimpinya mu gihe Giancarlo Davite yaba atitabiriye.
Ihangana ry’Abanyarwanda riritezwe
Uretse Giancarlo Davite ukeneye amanota amuhesha kwegukana Shampiyona y’Igihugu, abandi bapilote b’Abanyarwanda na bo bazaba bakeneye amanota abafasha gusoreza mu myanya myiza.
Ihangana rikomeye ryitezwe hagati ya Queen Kalimpinya, Gakwaya Jean Claude na Kwizera Jean Claude basanzwe bitwara neza mu masiganwa atandukanye.
Ubwo Huye Rally iheruka kuba mu Ukwakira 2025, yegukanywe n’Umunyarwanda Kanangire Christian wari wungirijwe na Rutabingwa Fernand muri Subaru Imprezza.
Uganda izahagararirwa n’abapilote bakomeye
Uretse Abanyarwanda, Huye Rally 2026 izitabirwa n’abasiganwa baturutse muri Uganda, aho hitezwe amwe mu mazina akomeye muri uyu mukino.
Mu bazitabira harimo Ponsiano Lwakataka wegukanye Shampiyona ya Uganda inshuro enye muri zirindwi yakinnye ndetse akaba afite ubunararibonye bw’imyaka 20 muri uyu mukino wo gusiganwa mu modoka.
Hari kandi Nasser Mutebi wabaye uwa kane ubwo yari yitabiriye Huye Rally mu 2024 ndetse na Issac Sozi witabiriye irushanwa riheruka kuba mu 2025.
Abasiganwa kuri moto na bo bazahatanira amanota ya Shampiyona
Undi mwihariko ukunze kuranga Huye Rally ni amarushanwa ya moto, aho uyu mwaka hazitabira abakinnyi bari guhatana muri Shampiyona y’Igihugu iri gukinwa ku nshuro ya mbere.
Abazaba bahanzwe amaso mu mihanda ya Huye na Gisagara na Albert Klause na Robin Hobbies bahanganiye umwanya wa mbere nyuma yo kwitwara neza mu masiganwa yabanje.
Bombi bazaba bashaka gukusanya amanota menshi ashoboka, kuko iri rushanwa rishobora kugira uruhare rukomeye mu kumenya uzegukana Shampiyona y’uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!