IGIHE

Handball: U Rwanda rwatangiye ‘President’s Cup’ rutsinda Uganda (Amafoto)

0 25-01-2026 - saa 14:46, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze iya Uganda ibitego 37-27 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda rya Mbere rya “President’s Cup”, igikombe gikinirwa n’amakipe ahataniye kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16 mu Gikombe cya Afurika.

U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma y’uko rubaye urwa gatatu mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.

Nyuma yo gusoza amatsinda, kuri iki Cyumweru ni bwo hatangiye gukinwa imikino yo guhatanira imyanya, amakipe yasoreje mu myanya ibiri ya mbere mu itsinda akina ibyitwa “Main Round” naho ayasoreje mu myanya ibiri ya nyuma akajya guhatanira “President’s Cup”.

Ibi byatumye u Rwanda rwisanga mu Itsinda rya Mbere rya President’s Cup ruri kumwe na Zambia yabaye iya nyuma mu Itsinda A, Gabon yabaye iya gatatu mu Itsinda B na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda A.

Ni mu gihe Itsinda rya Kabiri ririmo Cameroun, Kenya, Congo Brazzaville na Bénin.

Mu mukino warwo wa mbere mu itsinda rurimo, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Uganda ibitego 37-27 aho igice cya mbere cyari cyarangiye rufite ibitego 16-13.

Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2025, ihura na Zambia mu gihe izasoreza kuri Gabon tariki ya 29 Mutarama.

Ikipe ebyiri za mbere muri aya matsinda zizahatanira hagati y’umwanya wa cyenda n’uwa 12, iya mbere ihura n’iya kabiri mu gihe ebyiri za nyuma zihatanira kuva ku mwanya wa 13 kugeza ku ya 16, iya gatatu ihura n’iya kane.

Umutoza w’u Rwanda, Hafedh Zouabi, akomera amashyi abakinnyi be mbere yo gutangira umukino
U Rwanda ruri mu bihugu umunani bihataniye imyanya, kuva ku wa cyenda kugeza ku wa 16
Uganda yahuye n'u Rwanda, yabaye iya kane mu Itsinda B nyuma yo gutsindwa imikino yose
Akayezu Andre 'Kibonge' atera umupira mu izamu
Ubwo Rwamanywa Viateur yahaga umupira Akayezu ukina ku ruhande iburyo
Rwamanywa yanyuzagamo akiterera mu izamu
Hagenimana Fidele atanga umupira nyuma yo kuzibirwa n'abakinnyi ba Uganda
Kubwimana Emmanuel yitegura gushyira umupira mu izamu nyuma yo gusiga abakinnyi ba Uganda
Umutoza w’u Rwanda, Hafedh Zouabi, ntiyiyumvishaga uburyo ikipe ye iri guhusha uburyo bw'ibitego
Umukinnyi w'u Rwanda, Kayijamahe Yves, ni we wabaye umukinnyi w'umukino
U Rwanda rwatangiye neza mu cyiciro cyo guhatanira imyanya mu Gikombe cya Afurika

Amafoto: Umwari Sandrine

Videos: Byiringiro Innocent

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza