Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball yatsinze iya Uganda ibitego 37-27 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda rya Mbere rya “President’s Cup”, igikombe gikinirwa n’amakipe ahataniye kuva ku mwanya wa cyenda kugeza ku wa 16 mu Gikombe cya Afurika.
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma y’uko rubaye urwa gatatu mu Itsinda A ry’Igikombe cya Afurika kiri kubera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.
Nyuma yo gusoza amatsinda, kuri iki Cyumweru ni bwo hatangiye gukinwa imikino yo guhatanira imyanya, amakipe yasoreje mu myanya ibiri ya mbere mu itsinda akina ibyitwa “Main Round” naho ayasoreje mu myanya ibiri ya nyuma akajya guhatanira “President’s Cup”.
Ibi byatumye u Rwanda rwisanga mu Itsinda rya Mbere rya President’s Cup ruri kumwe na Zambia yabaye iya nyuma mu Itsinda A, Gabon yabaye iya gatatu mu Itsinda B na Uganda yabaye iya nyuma mu Itsinda A.
Ni mu gihe Itsinda rya Kabiri ririmo Cameroun, Kenya, Congo Brazzaville na Bénin.
Mu mukino warwo wa mbere mu itsinda rurimo, u Rwanda rwitwaye neza rutsinda Uganda ibitego 37-27 aho igice cya mbere cyari cyarangiye rufite ibitego 16-13.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2025, ihura na Zambia mu gihe izasoreza kuri Gabon tariki ya 29 Mutarama.
Ikipe ebyiri za mbere muri aya matsinda zizahatanira hagati y’umwanya wa cyenda n’uwa 12, iya mbere ihura n’iya kabiri mu gihe ebyiri za nyuma zihatanira kuva ku mwanya wa 13 kugeza ku ya 16, iya gatatu ihura n’iya kane.
Amafoto: Umwari Sandrine
Videos: Byiringiro Innocent
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!