Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20 yabonye itike ya ¼ mu Gikombe cya Afurika cya Handball kiri kubera muri Côte d’Ivoire, nyuma yo gutsinda Zimbabwe ibitego 32-16.
Uyu mukino usoza iyo mu Itsinda A wabereye muri Salle Polyvalente ya Abidjan ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026.
U Rwanda rwasabwaga gutsinda uyu mukino nyuma yo gutsindwa na Guinea ibitego 36-20 mu mukino ufungura no gutsinda Cote d’Ivoire ibitego 30-25 mu mukino wa kabiri.
Abasore b’umutoza Hafedh Zouabi babyitwayemo neza muri uyu mukino, begukana intsinzi bari bakeneye ku bitego 32-16 ndetse igice cya mbere cyari cyarangiye harimo ikinyuranyo cy’ibitego 13 (18-5).
Gutsinda uyu mukino byatumye u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri mu Itsinda A n’amanota ane, inyuma ya Guinea yagize amanota atandatu itsinze Côte d’Ivoire ibitego 32-14.
Mu mukino wa ¼ uteganyijwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Nzeri 2026, u Rwanda rurisobanura na Angola guhera Saa Munani z’amanywa ku isaha y’i Kigali.
Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa rihuza ingimbi mu Gikombe cya Afurika, aho ubwa mbere ari mu 2022 ubwo rwari rwaryakiriye i Kigali rukaba urwa munani mu gihe mu 2024 rwabaye urwa gatandatu ryabereye muri Tunisia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!