Ikipe ya Aquatics Academy Kampala yo muri Uganda yegukanye Irushanwa ryo Koga rya “Mako Sharks Summer Invitation Swimming Championship” ritegurwa n’iyi kipe yo mu Rwanda, aho ryabaye ku nshuro yaryo ya gatanu.
Ni irushanwa ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize; ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, muri piscine ya Green Hills Academy.
Ryitabiriwe n’amakipe 10 yo muri Uganda mu gihe ayo mu Rwanda yitabiriye yari atandatu gusa.
Aquatics Academy Kampala yaryegukanye nyuma yo kugira amanota 2743,5 ku mwanya wa mbere, ikurikiwe na Mako Sharks Swim Club yo mu Rwanda yagize amanota 2001,5 mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoreje Tumaini Aquatics yo muri Uganda n’amanota 1710.
Andi makipe yari yitabiriye ni Cercle Sportif Karongi Academy, Jaguar Swim Club, Kigali Sporting Club, Otters Swim Club Uganda, Friends Of Water Swim Club na Hertz Swim Club.
Hari kandi Makerere University Sharks, Blue Whales Aquatic Venture, Whales Swim Academy Entebbe, Les Dolphins Swim Club, Vision Jeunesse Nouvelle, Synergy Swim Club na Cercle Sportif de Kigali.
Umuyobozi wa Mako Sharks SC, Bazatsinda James, yishimiye uko irushanwa ry’uyu mwaka ryagenze, avuga ko ari ubwa mbere bagize ubwitabire buri hejuru.
Ati “Ni bwo bwa mbere twakiriye abakinnyi benshi mu irushanwa ryo koga aho dufite abakinnyi 303. Ku ruhande rwacu twabonye ibyo twifuzaga kugeraho byose twabigezeho.”
Yakomeje agira ati “Twabonye irushanwa rifasha cyane abakinnyi, by’umwihariko abakiri bato. Harimo gukura cyane, biragaragarira mu mibare.”
Bazatsinda yavuze kandi ko nk’abayobozi b’amakipe yo mu Rwanda baganira hagati yabo ku buryo barushaho gutegura amarushanwa nk’aya hatabayeho ko bategereza Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga (RAF).
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!