Abakinnyi umunani bagaragaye muri Australian Open yabaye muri Mutarama uyu mwaka, bitezwe i Kigali mu irushanwa mpuzamahanga rya Tennis “ATP Challenger 2026” riteganyijwe tariki 2-15 Werurwe.
Abo ni Umunya-Argentine Marco Trungelliti, Umufarasa Arthur Gea, Umunya-Croatia Luka Mikrut, Umunya-Espagne Roberto Carballes Baena, Umwongereza Jay Clarke, Umunya-Repubulika ya Tchèque Zdenek Kolar, Umusiwisi Jérôme Kym n’Umutaliyani Marco Cecchinato.
Muri aba bakinnyi bose, uwageze kure muri Australian Open y’uyu mwaka ni Umufaransa Arthur Gea wasezerewe na Stan Wawrinka wamutsinze amaseti 3-2 mu ijonjora rya kabiri, mu gihe abandi bose batsindiwe mu mikino yo gushaka itike yo kwinjira muri “Main draw”.
Marco Trungelliti uri ku mwanya wa 134 ku Isi ni we mukinnyi uzaba uhagaze neza kurusha abandi i Kigali, akurikiwe na Arthur Gea uri ku mwanya wa 156 ndetse na Luka Mikrut wa 164.
Gea aheruka gutungurana asezerera nimero ya 56 ku Isi, Giovanni Mpetshi Perricard, mu irushanwa rya Open Occitanie ribera mu Bufaransa.
Trungelliti w’imyaka 35, si mushya muri iri rushanwa rizabera i Kigali. Uyu Munya-Argentine yegukanye ATP Challenger 50 muri Werurwe 2024 nyuma yo gutsinda Umufaransa Clément Tabur ku mukino wa nyuma.
Muri uyu mwaka, ATP Challenger izabera mu Rwanda izamara ibyumweru bibiri, aho icyumweru cya mbere cya mbere kizabamo ATP Challenger 75 naho icya kabiri kibemo ATP Challenger 100 ndetse ni ku nshuro ya gatatu yikurikiranya u Rwanda ruzaba rwakiriye iri rushanwa.
Abakinnyi 21 bakomeye ni bo bazemererwa, batatu bahabwe ubutumire bwa “wild card”, batandatu banyure mu majonjora naho abandi babiri binjiremo byihariye mbere y’uko imyanya 32 izakina 1/16 yuzura.
Rwanda Challenger ibera i Kigali buri mwaka kuva mu 2024, ni rimwe mu marushanwa ya Tennis akomeye ku Mugabane wa Afurika. Andi abera i Abidjan, Brazzaville no mu yindi mijyi.
Icyumweru cya mbere (ATP Challenger 75) kizakinwa tariki 2-8 Werurwe, icya kabiri (ATP Challenger 100) gikinwe tariki 9-15 Werurwe. Amarushanwa yombi azabera ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali bizwi nka “Kicukiro Ecology Tennis Club”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!