IGIHE

Zamalek SC yageze i Kigali (Video)

0 13-10-2026 - saa 08:47, Iradukunda Olivier

Ikipe ya Zamalek SC yo mu Misiri yageze i Kigali mu gihe yitegura umukino ukomeye uzayihuza na APR FC mu mukino w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abaherekeje Zamalek bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe.

Abakinnyi bakigera mu Rwanda bahise bajya gucumbika kuri Radisson Blu Hotel, aho bazajya baturuka bajya mu myitozo itangira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, uzabera kuri Stade Amahoro, ku wa Gatatu, tariki ya 16 Ukwakira 2026.

Nyuma y’iminsi umunani gusa, amakipe yombi azahurira mu mukino wo kwishyura, uzabera i Cairo ku wa 24 Ukwakira.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda na yo irimbanyije imyiteguro, dore ko no mu mpera z’icyumweru yatsinze AS Muhanga ibitego 3-0, mu mukino wa gicuti wabereye mu Karere ka Muhanga.

Ni mu gihe Zamalek SC yo yatsinzwe na Al Ahly ibitego 2-0 mu mukino w’ishiraniro muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Misiri.

APR FC yasezereye Les Aigle du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarsi ya Congo (RDC) mu ijonjora rya mbere, mu gihe Zamalek SC yasezereye AS Port yo muri Djibouti.

Zamalek SC yageze mu Rwanda
Zamalek SC yiteguye gukina na APR FC
Zamalek SC iratangira imyitozo ku munsi yagereyeho mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza