Ibitangazamakuru bikomeye ku Isi mu mikino biri gukorera agatubutse mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho kuri ubu byose hamwe bishobora gukorera arenga miliyari 1$ (asaga miliyari 1.400 Frw) kubera akaruhuko ko kunywa amazi ku bakinnyi.
Igikombe cy’Isi kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ni rimwe mu marushanwa akomeye ku Isi akurikirwa cyane, ndetse muri uyu mwaka rikaba ryarabayemo udushya twinshi.
Kamwe mu dushya twabayemo ni umwanya wagenewe abakinnyi, aho nyuma y’iminota 22 mu gice cya mbere, no ku munota wa 67 mu gice cya kabiri, umusifuzi atanga iminota itatu yo kunywa amazi.
Ni iminota yaje ari igisubizo kuri bimwe mu bitangazamakuru byahawe uburenganzira bwo gucuruza iyi mikino.
Ibyo birimo Fox Sports yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, BBC na ITV mu Bwongereza, SABC na SuperSport muri Afurika, beIN SPORTS mu Bufaransa no mu Burasirazuba bwo Hagati, China Media Group, Zee na RTM muri Asia.
Mbere y’uko ibi binyamakuru bigirana amasezerano y’imikoranire n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ntihari hagasohotse itegeko ryo gutanga akaruhuko ko kunywa amazi.
Iri tegeko rigisohoka, ibi bigo by’itangazamakuru bigira uruhare mu kugeza iri rushanwa mu bihugu 220 ku Isi, byasabye ko byakwifashisha aka karuhuko mu gukorera amafaranga.
FIFA yabitegetse ko ntacyo bitwaye, ariko bazajya bategereza amasegonda 30 nyuma y’uko umusifuzi ahagaritse umukino, ndetse bagasubizaho amashusho y’umukino mbere y’andi masegonda 30 ngo umukino utangire.
Tugiye gufatira urugero kuri Fox Sports yerekana imikino mu Mijyi itandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari na ho hari kubera imikino myinshi muri 104 izakinwa mu Gikombe cy’Isi.
Iki gitangazamakuru kigerageza buryo ki cyamamaza ibigo bine muri buri karuhuko ko kunywa amazi, buri kigo kimwe kigahabwa amasegonda 30 yo gutambutse ibikorwa byacyo.
Abahanga bavuga ko amasegonda 30 kuri iki gitangazamakuru acuruzwa hagati y’ibihumbi 200$ (293.327.600 Frw) n’ibihumbi 300$ (439.991.400 Frw). Mu mikino y’Ikipe y’Igihugu ya Amerika igiciro gishobora kugera ku bihumbi 750$ (1.099.978.500 Frw).
Nyuma y’imikino y’amatsinda, igiciro cyo kwamamaza kuri Fox Sports kirazamuka ku buryo kigera no kuri miliyoni 2$ (2.933.276.000 Frw) bitewe n’icyiciro n’umukino.
Niba abamamaza bane buri umwe atanga ibihumbi 500$, bose hamwe bazishyura miliyoni 2$ mu gice cya mbere, bishyure n’andi miliyoni 2$ mu gice cya kabiri. Icyo gihe kuri buri mukino izakorera miliyoni 4$ (5.866.552.000 Frw) mu karuhuko ko kunywa amazi gusa.
Mu mikino 104, iki kigo kizakorera miliyoni 416$ (610.121.408.000 FRw), mu karuhuko ko kunywa amazi gusa. Ni mu gihe Fox Sports yishyuye FIFA miliyoni 485$ (711.319.430.000 Frw) kugira ngo izerekane iyi mikino.
Nihajyamo kwamamaza mbere y’umukino, mu karuhuko k’igice cya mbere, nyuma y’umukino cyangwa ibindi biganiro by’ubusesenguzi ku gikombe cy’Isi, iki kigo kizakorera arenga miliyari 1$ (1.466.638.000.000 Frw).
Abari hanze y’ishoramari by’umwihariko abafana cyangwa abasesenguzi b’imikino, ntibemeranya n’aka karuhuko kuko kagabanya uburyohe bw’umukino ndetse kagatuma umupira w’amaguru uta umwimerere wawo.
Ntabwo biyumvisha uburyo aka karuhuko kaba itegeko hatitawe ku kirere cy’aho umukino uri kubera, ndetse no ku bibuga byinshi biri kuberamo Igikombe cy’Isi bikaba birimo ibyuma biringaniza umwuka ushyushye n’ukonje.
Abatoza b’amakipe babonye indi nyungu muri aka kanya kangana n’iminota itatu, aho baganiriza abakinnyi babo, bakababwira ku byo guhindura mu mukino.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!