Imikino itatu y’Igikombe cy’Isi yo gukuranamo yabaye mu ijoro ryakeye, yagaragaje urwego ruri hejuru no gutungurana, aho Paraguay na Maroc byatunguranye bikuramo u Budage n’u Buholandi kuri penaliti, mu gihe Brésil yatsinze u Buyapani bisabye igitego cyabonetse mu minota y’inyongera.
Abantu benshi bakurikira Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, bemeza ko ubu ari bwo irushanwa nyaryo ritangiye aho amakipe 32 ari kwishakamo 16 azakina 1/8.
Imikino yabaye ku wa Mbere, iri mu izagarukwaho cyane mu cyiciro cya 1/16 dore ko yasize amakipe abiri yari mu yahabwaga amahirwe asezerewe rugikubita.
Paraguay 1-1 u Budage (Paraguay itsinda penaliti 4-3)
Paraguay yari mu makipe adahabwa amahirwe, ariko yafunguye amazamu mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ubwo Julio Enciso yatsindaga igitego n’umutwe ku mupira wahinduwe na Matías Galarza ku munota wa 42.
Nyuma y’akaruhuko k’igice cya mbere, u Budage bwasubiye mu mukino ubwo Florian Wirtz yahaga umupira Kai Havertz, na we atsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 54.
Iminota y’inyongera yagaragayemo amahirwe make, ndetse Jonathan Tah yibwiraga ko atsindiye u Budage igitego cya kabiri ku munota wa 102, ariko nyuma yo kwifashisha VAR, umusifuzi agaragaza ko umunyezamu wa Paraguay, Orlando Gill yabanje gukorerwa ikosa.
Kunganya igitego 1-1 mu minota yose yakinwe byatumye hitabazwa penaliti, Paraguay ikomeza muri 1/8 itsinze 4-3.
Ni ubwa mbere u Budage bwasezerewe kuri penaliti mu Gikombe cy’Isi mu gihe bwo bwabashije kuzitsinda inshuro enye.
U Buholandi 1-1 Maroc (Maroc yatsinze penaliti 3-2)
U Buholandi na bwo bwatunguranye busezererwa muri 1/16 nyuma yo gutsindwa na Maroc penaliti 3-2 ubwo ibihugu byombi byanganyaga igitego 1-1 mu minota 120 yakinwe.
Mu gihe amakipe yombi yanganyaga penaliti 2-2, umunyezamu wa Maroc, Yassine Bounou, yakuyemo penaliti ya nyuma yatewe na Crysencio Summerville, akoresheje ukuboko kw’imoso.
Ismael Saibari yahise atsinda penaliti yatanze intsinzi ku ruhande rwa Maroc, atera umupira hasi ibumoso mu gihe umunyezamu Bart Verbruggen yari yagiye mu rundi ruhande.
Cody Gakpo yari yatsindiye u Buholandi ku munota wa 72 mu gihe Issa Diop yishyuriye Maroc ku munota wa 91 mbere y’uko iminota isanzwe irangira.
Muri 1/8, Maroc izahura na Canada mu mukino uzaba ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga, guhera Saa 19:00.
Brésil 2–1 u Buyapani
Ikipe y’Igihugu y’u Buyapani yagaragaje kwihagararaho kuva ku munota wa mbere, yasezerewe na Brésil itsinzwe ibitego 2-1 aho igitego cy’intsinzi cyabonetse mu minota ya nyuma.
U Buyapani bwatunguye benshi hakiri kare, ubwo Kaishu Sano yabutsindiraga igitego cya mbere mu gice cya mbere, ku mupira yazamukanye yihuse ku munota wa 29.
Brésil yatangiye igice cya kabiri isatira bikomeye, yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 56 gitsinzwe na Casemiro ku mupira yateresheje umutwe.
Byasaga n’aho umukino ugiye kujya mu minota 30 y’inyongera, ariko Gabriel Martinelli atsinda igitego cy’intsinzi ku munota wa gatandatu w’inyongera, afasha Brésil gukomeza mu kindi cyiciro.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa 30 Kamena:
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!