Imyiteguro y’Igikombe cy’Isi igeze aho rukomeye, ndetse ikipe itariteguye neza irasa n’iyasigaye, dore ko habura iminsi ibiri gusa Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bigatangira kwakira iri rushanwa.
Ni irushanwa rizatangira gukinwa kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, imikino yo mu Itsinda G tugiye kurebera hamwe yo ikaba izatangira ku itariki ya 15 Kamena.
Imikino itandatu yo mu Itsinda G izabera mu mijyi ibiri yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari yo Seattle na Los Angeles, no mu Mujyi wa Vancouver muri Canada.
Tugiye kurebera hamwe imwe ku yindi mu makipe ari muri iri tsinda, dore ko ari ryo ririmo Iran yanze kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hazabera imikino yayo, ahubwo igahitamo kuba muri Mexique kuko abayiherekeje bose babuze ibyangombwa.
Iran
Ikipe y’Igihugu ya Iran ‘Team Melli’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya 1karindwi mu mateka yayo kuva mu 1978. Kuva icyo gihe ntabwo irarenga amatsinda.
Iran iri ku mwanya wa 20 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), itozwa na Amir Ghalenoei wafashe inshingano kuva mu 2023.
Mu bakinnyi yahisemo gukoresha barimo Mehdi Ghaedi ukinira Al Nasr, Mohammad Ghorbani wa Al-Wahda, Mehdi Taremi ukinira Olympiacos n’abandi biganjemo abo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Iran.
Iran ni imwe mu makipe yavuzwe cyane mu myitegura yayo mu Gikombe cy’Isi, nyuma y’aho ihawe gukinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara ibihugu byombi bidacana uwaka muri politiki.
Leta ya Iran iherutse gutangaza ko hari abakozi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, bimwe visa zo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe yo ivuga ko bemereye abakinnyi n’abakozi ba ngombwa.
Amerika yakoze ibyo mu rwego rwo kwirinda ko Iran yakoresha ububasha ifite mu Gikombe cy’Isi mu kwinjiza ibyihebe mu gihugu, dore ko mu bangiwe harimo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri Iran (FFIRI), Mehdi Taj, yarahoze mu mutwe w’ingabo za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC).
Ibi byatumye Iran ifata umwanzuro wo kutazaba muri Amerika, ahubwo izajya ijyayo ku munsi w’umukino ivuye muri Mexique, ndetse yamara gukina igasubira muri Mexique nanone.
Iyi kipe imaze gukina imikino 18 mu Gikombe cy’Isi. Aha harimo itatu yatsinze, ine yanganyije na 13 yatsinzwe. Yinjije ibitego 13, na ho yo yinjizwa 31.
Misiri
Ikipe y’Igihugu ya Misiri ‘Les Pharaons’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane, ikaba yarongeye kubona itike yo kukijyamo kuko mu 2022 yananiwe kugikina.
Kuva yatangira gukina iri rushanwa nta na rimwe irarenga amatsinda cyangwa ngo itsinde umukino, nyamara ari imwe mu makipe aba ahanzwe amaso n’Abanyafurika benshi bakunda umupira w’amaguru.
Les Pharaons iri ku mwanya wa 29 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), itozwa n’Umutoza Hossam Hassan wayifashije kubona itike idatsinzwe umukino n’umwe mu Itsinda A ryo muri Afurika, ibyo iyi kipe yaherukaga gukora mu myaka 91 ishize.
Muri bakinnyi yahisemo bazamufasha kwandika amateka yo kurenga amatsinda, harimo umunyezamu Mohamed El Shenawy wa Al-Ahly, Mohamed Salah wakiniraga Liverpool, Omar Marmoush wa Manchester City n’abandi.
Mu mikino irindwi yakinnye mu Gikombe cy’Isi ntiratsindamo umukino n’umwe, ahubwo yanganyije ibiri, indi itanu irayitsindwa. Yinjije ibitego bitanu gusa, mu gihe yo yinjijwe 12.
U Bubiligi
Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi ‘Les Diables Rouges’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya 15 kuva mu 1930, ikaba inshuro ya kane yikurikiranya.
Iyi kipe iri mu makipe meza ku Isi, dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa cyenda ku rutonde rwa FIFA, gusa ntibiyifasha cyane mu Gikombe cy’Isi kuko inshuro nyinshi iviramo mu matsinda ari na ko byayigendekeye mu 2022 muri Qatar.
Umwanya mwiza yagize ni uwa gatatu, ubwo yabikoreraga mu Burusiya mu 2018.
Les Diables Rouges n’Umufaransa, Rudi Garcia, yamuhaye akazi mu 2025 kugira ngo ayifashe gutegura no kuzitwara neza mu Gikombe cy’Isi kiri kuba ku nshuro ya 23.
Mu bakinnyi yahisemo gukoresha harimo umunyezamu Thibaut Courtois ukinira Real Madrid, Kevin De Bruyne wa Napoli, Amadou Onana wa Aston Villa, Jérémy Doku wa Manchester City, Romelu Lukaku wa Napoli, Leandro Trossard wa Arsenal n’abandi.
Mu mikino 51 iyi kipe imaze gukina mu Gikombe cy’Isi, yatsinzemo 21, inganya 10, mu gihe indi 20 yayitsinzwe. Yinjijwe ibitego 74 na yo yinjiza 69.
Nouvelle-Zélande
Ikipe y’Igihugu ya Nouvelle-Zélande ‘The All Black Team’, igiye kwitabira Igikombe cy’Isi ku nshuro ya gatatu kuva mu 1982, ikaba yari imaze imyaka 16 itacyitabira kuko yagiherukagamo mu 2010.
Kuva yatangira gukina iri rushanwa nta na rimwe irarenga amatsinda, ari na ko kazi gakomeye gafitwe n’Umutoza Mukuru wayo, Darren Bazeley, wahawe akazi muri iyi kipe mu 2023, nyuma yo kuva muri Nouvelle-Zélande y’abakiri bato.
The All Black Team iri ku mwanya wa 85 ku rutonde rw’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), yahamagaye abakinnyi bose bashoboye bazayifasha kwitwara neza muri iri tsinda.
Mu bakinnyi izifashisha barimo Tyler Bindon na Chris Wood bakinira Nottingham Forest, Ben Old wa Saint-Étienne, Marko Stamenic wa Swansea City n’abandi.
Mu mikino itandatu yakinnye mu Gikombe cy’Isi ntiratsindamo n’umwe, ahubwo yanganyije itatu, indi itatu irayitsindwa. Yinjije ibitego bine byonyine muri 14 yinjijwe.
Uko amakipe azahura:
15 Kamena
U Bubiligi vs Misiri
16 Kamena
Iran vs Nouvelle-Zélande
21 Kamena
U Bubiligi vs Iran
22 Kamena
Nouvelle-Zélande vs Misiri
27 Kamena
Nouvelle-Zélande vs U Bubiligi
Misiri vs Iran
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!