Amakipe ya Polisi y’u Rwanda ya Volleyball akomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27, aho yaguze abakinnyi bashya barimo Umunya-Brésil, Rosaly Chioma w’ikipe y’abagore na Nolan Enzo Ganza wakiniraga Nyanza TSS w’ikipe y’abagabo.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko yungutse abandi bakinnyi bashya, nubwo iri gutandukana n’abandi yari isanganywe na yo yaba muri Police VC cyangwa Police WVC.
Mu batandukanye na yo harimo Umunya-Uganda Angiro Gideon wari ugifite amasezerano y’umwaka umwe, ariko impande zombi zikemeranya kutazakomezanya, na Manzi Saduru wasoje amasezerano.
Umushya wasinyishijwe kugeza ubu ni Ganza Nolan Enzo ukina afasha gutsinda amanota ‘Setter’, akaba yakiniraga ikipe ya Nyanza TSS. Ni umwe mu bahamagawe ku rutonde rw’agateganyo rw’Ikipe y’Igihugu yiteguraga Igikombe cya Afurika cya 2026.
Police VC yagaruye Matheus Bettim na we wo muri Brésil wari watandukanye na yo mu mwaka ushize w’imikino wa 2025/26, ariko akayifasha mu mikino y’irushanwa rya ‘CAVB Men’s Club Championship’ ryakiniwe i Kigali.
Ikipe y’abagore na yo yongewemo imbaraga, aho yasinyishije Uzamukunda Fillette ukina nka ‘Libero’, akaba yari umwe mu bakinnyi beza bakiniraga Kepler WVC.
Iyi kipe yasinyishije Umunya-Brésil, Rosaly Chioma, ukina nk’utsinda amanota. Uyu yakiniraga OK Mladost yo mu Cyiciro cya Mbere muri Macedonia.
Indi kipe yasinyishije Umunya-Brésil ni Rwanda Revenue Authority WVC yongeyemo Bia Magnabosco, wakiniye igihugu cye mu batarengeje imyaka 21.
Shampiyona y’icyiciro cya mbere ya volleyball y’umwaka wa 2026/27 mu bagore n’abagabo, izatangira tariki ya 16 Ukwakira 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!