Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Victor Osimhen, watangaje mu 2023 ko afite inzozi zo kuzakina muri Shampiyona y’u Bwongereza, ashobora gukinira Arsenal.
Osimhen ukinira Galatasaray ni umwe muri ba rutahizamu beza i Burayi, ndetse mu mwaka w’imikino wa 2024/25, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Süper Lig, mu mwaka ushize wa 2025/26 aba uwa gatanu yarakinnye imikino 22 gusa.
Muri UEFA Champions League yafashije ikipe ye gutsinda ibitego bitatu no gutanga imipira 10 ivamo ibindi.
Kwitwara neza no guhozaho byatumye makipe menshi amwifuza kugira ngo amukure muri iyi kipe yamukuye muri Napoli yo mu Butaliyani, akayiha amasezerano azamugeza mu 2029.
Ikinyamakuru The Telegraph cyanditse ko ibiganiro hagati ya Galatasaray na Arsenal bigeze kure, kugira ngo iyi kipe yo muri Turikiya ihabwe Gabriel Martinelli na Ethan Nwaneri, hanyuma iyo mu Bwongereza ihabwe Victor Osimhen.
Arsenal irashaka kugura Victor Osimhen, nyuma y’uko ikuye amaboko kuri Julián Alvarez wa Atletico Madrid, ushobora kujya muri FC Barcelona cyangwa akagumana n’ikipe ye.
Andi makipe yifuza rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, harimo Al Hilal yo muri Arabie Saoudite, Chelsea yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!