Urwego rushinzwe abasifuzi muri Premier League, Pro Ref, rwemeye ko habaye “ikosa mu gufata umwanzuro” ubwo hemezwaga igitego cya Erling Haaland cyahesheje Manchester City intsinzi imbere ya Manchester United.
Uyu mukino w’Umunsi wa Kane wa Premier League wabereye kuri Old Trafford ku Cyumweru, warangiye igitego rukumbi cyatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa 60 ari cyo gitandukanyije impande zombi.
Gusa nyuma yawo havutse impaka, abenshi bibaza niba igitego cya Haaland cyari gikwiye kwemezwa, muri uwo mukino waranzwe n’ibyemezo bitavuzweho rumwe.
Haaland yatsinze umupira wari uvuye kuri Joško Gvardiol. Umusifuzi wo ku ruhande yabanje kwanga icyo gitego, avuga ko Haaland yari yaraririye.
Nyuma yo gusuzuma amashusho yifashishwa mu misifurire, VAR yemeje ko igitego cyabarwa, igaragaza ko ikirenge cya Patrick Dorgu cyakoze ku mupira watewe na Gvardiol bityo ari cyo cyatumye Haaland atararira.
Icyakomeje guteza impaka ni ukumenya niba Enzo Fernández, wari mu mwanya wo kurarira kandi ashobora gukina umupira hafi y’izamu, yaba yarabangamiye umukino nubwo atakoze ku mupira.
Mu itangazo ryayo, Pro Ref yagize iti "Byagaragaye ko Enzo Fernández atakoze ku mupira. Bityo, kumenya niba yarakoze ikosa ryo kurarira bisaba isesengura ry’imyitwarire ye muri icyo gikorwa."
Yakomeje igira iti "Ariko kuri iyi nshuro, VAR ntiyabonye ingaruka umwanya yari arimo washoboraga kugira ku mukino. Yagombaga gusaba umusifuzi kongera kureba amashusho y’icyo gikorwa ku kibuga."
"Twavuganye na Manchester United kuri uyu mugoroba, tuyimenyesha ko tubona ko habaye ikosa mu gufata umwanzuro. Ibyabaye bizongera gusuzumwa."
Myugariro wa Manchester United, Lisandro Martínez, yavuze ko ari "akarengane", mu gihe umutoza Michael Carrick yavuze ko uwo mwanzuro "wamuyobeye."
Manchester City yatsinze iki gitego ifite abakinnyi 10 mu kibuga. Mu gice cya mbere, ku munota wa 23, Phil Foden yari yahawe ikarita itukura nyuma yo gutera umugeri Bruno Fernandes wa Manchester United.
Kuki igitego cya Haaland cyateje impaka?
Ubwo umusifuzi wo mu kibuga yangaga igitego cya Haaland kubera kurarira, bake ni bo bibajije kuri uwo mwanzuro, kuko yasaga n’uwarenze umurongo wa ba myugariro ba United.
Imirongo yashyizwe ku mashusho na VAR yagaragaje ko ikirenge cya Dorgu cyatumye Haaland atararira. Icyakomeje gutangaza abasesenguzi benshi ni aho Fernández yari ahagaze n’uruhare yagize mu gikorwa cyavuyemo igitego.
Umupira Gvardiol yahinduye wakozweho gato n’ikirenge cya Dorgu mbere yo kugera kuri Haaland, wari inyuma y’urubuga rw’amahina. Hagati mu rubuga ruto rw’izamu, Fernández yagerageje kuwuteresha umutwe, ariko ntiyawukoraho.
Fernandez yasaga n’uri mu mwanya wo kurarira. VAR yemeje ko igitego cyemewe kuko Fernandez atakoze ku mupira, mu gihe Martínez na we yihutaga agana kuri uwo mupira.
Ikigo gikurikirana ibyemezo by’abasifuzi muri Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League Match Centre, cyatangaje kuri X kiti “VAR yasuzumye icyemezo cy’umusifuzi wo mu kibuga cyo kwanga igitego kubera kurarira. Yasanze Haaland atari yaraririye, isaba ko igitego cyemezwa.”
“VAR yanemeje ko, nubwo Fernandez yari mu mwanya wo kurarira, atakoze ku mupira.”
Gutsinda kwa Manchester City byatumye igira amanota 12, iyanganya na Arsenal ya mbere mu gihe Manchester United ifite amanota ane ku mwanya wa 13.
The VAR decision that led to Erling Haaland's goal in the 59th minute 💭📺#MUNMCI | #SSPremierLeague | #SSFootball pic.twitter.com/HH2xwBhGGw
— SuperSport Football ⚽️ (@SSFootball) September 13, 2026
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!