IGIHE

Unity SC yikuye mu makipe azakina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda

0 28-05-2026 - saa 17:49, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe ya Unity SC yaherukaga gutsindira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere, yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) irimenyesha ko ifite imbogamizi zitatuma ikina BK Pro League ya 2026/27.

Iyi kipe yari yabaye iya kabiri, izamukana na Sunrise FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ibaye iya mbere muri ’play-offs’ zahuje amakipe ane.

Perezida wa Unity SC, Kagarama Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bandikiye FERWAFA ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi, bayimenyesha iki cyemezo bafashe.

Ati "Ibaruwa twayitanze ejo. Impamvu ni nyinshi zitandukanye, ariko impamvu nyamukuru ni ikibazo kigendanye n’ingengo y’imari no kuzamura impano. Hari iminsi [14] twagenewe tutagombaga kurenza kugira ngo tugume aho twari turi, ku buryo bitangiza izindi gahunda."

Yongeyeho ko ari ukubera impamvu z’amikoro kuko gukina Icyiciro cya Mbere bisaba amikoro yisumbuye ugereranyije no mu Cyiciro cya Kabiri.

"Amarushanwa twari turimo yo birashoboka, ariko murabizi ko mu Cyiciro cya Mbere bisaba ibintu byinshi bitandukanye. Iyo tuganiriye n’umuterankunga wacu atubwira ko icy’ingenzi cyane atari ukujya mu byiciro byo hejuru, ahubwo icyo ashyize imbere ni ukuzamura umupira w’abana b’Abanyarwanda."

"Twakinishaga abana bari munsi y’imyaka 23, tuzamutse mu Cyiciro cya Mbere, mu bana 28 twari dufite, abo twakeneramo ni umunani cyangwa barindwi. Bivuze ko hari abo twaba dutaye mu muhanda kandi twakabafashije. Turashaka kuba ikiraro gihuza abana n’amakipe akomeye. Twazamutse imburagihe nkurikije ibyo dushaka gukora mu mupira w’u Rwanda."

Kagarama yakomeje avuga ko abana bari bafite bagaragaza impano, ntawe bazabuza kujya mu ikipe ashaka. Ati "Ubishaka tuzagumana, ntawe tuzabuza kugenda kuko ntabwo dufite gereza. Umuterankunga wacu afite amakipe ahantu hatandukanye harimo i Burayi, mu Bubiligi."

Byitezwe ko Unity SC izasimburwa na Etoile de l’Est yabaye iya gatatu muri ’play-offs’ z’Icyiciro cya Kabiri.

FERWAFA yemereye IGIHE ko yamaze kwakira ibaruwa ya Unity SC ndetse igiye kwicara igafata umwanzuro.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, Rwanda Premier League yatangaje ko BK Pro League ya 2026/27 izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026, isozwe ku wa 30 Gicurasi 2027.

Umunsi wa nyuma wa BK Pro League ya 2025/26 uri gukinwa muri iki cyumweru aho amakipe abiri amanuka azava hagati ya Rutsiro FC, AS Muhanga na AS Kigali.

Mu 2017, Isonga FC yanze kuzamuka, umwanya wayo uhabwa Kiyovu Sports yari yamanutse ari iya 15 mu makipe 16.

Mu 2018, Intare FC yanze kuzamuka, hategurwa ‘play-offs’ zasize Gicumbi FC yari yamanukanye na Miroplast FC ari yo irokotse.

Gusa mu myaka itandatu ishize, FERWAFA yemeje itegeko riteganya ko mu gihe hari ikipe yanze kuzamuka, isimburwa n’iya gatatu cyangwa iya kane zo mu cyiciro yarimo, zombi zabyanga hakarebwa mu zari kumanuka.

Unity SC yamenyesheje FERWAFA ko itazakina BK Pro League ya 2026/27
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza