Umutoza Mukuru wa Kruger United yo muri Afurika y’Epfo, Abram Mongoya, yagaragaje ko Ntwari Fiacre ari mu bakinnyi azifashisha cyane mu mwaka w’imikino wa 2026/27 kuko azi ko ari umukinnyi wifuza gukora cyane ngo asubirane umwanya mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Nyakanga 2026, ni bwo Ntwari Fiacre wakiniraga Kaizer Chiefs yatijwe muri Kruger United FC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo.
Uyu ni umwe mu banyezamu beza bari muri Afurika y’Epfo, ariko kutabona umwanya wo gukina byiyongereyeho kugira imvune, byatumye atongera kujya mu kibuga, gusa nyuma yo gukira ikipe ye yemeye kumutiza umwaka umwe muri Kruger United FC.
Mu kiganiro Umutoza wa Kruger United FC, Abram Mongoya, yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo cya KickOff, yavuze impamvu uyu mukinnyi ari umwe mu bo azagenderaho.
Yagize ati “Intego ye ni ukubona umwanya wo gukina no gukora neza kurushaho. Yaje hano ari cyo ashaka kuko yifuza kongera kubona umwanya we mu Ikipe y’Igihugu.”
“Icyiza ni uko umukinnyi nk’uyu uje atanduye mu mutwe, ntabwo atererana ikipe. Ntabwo azadutesha agaciro, ahubwo azaduha byose afite. Nkurikije uko maze kumubona, ari ku rwego rwo hejuru. Ndumva ari we mukinnyi ufite ubunararibonye kurusha abandi dufite mu banyezamu. Azadufasha cyane.”
Umukino wa mbere wa Shampiyona ya Afurika y’Epfo Ntwari Fiacre azakina, uzamuhuza na Kaizer Chiefs yavuyemo ku wa 1 Kanama 2026, ukaba ari umukino yitezweho gukora ibidasanzwe.
Mu izamu Ntwari w’imyaka 26 azaba ahanganiye umwanya na Marcel Dandjinou ukomoka muri Benin, akanaba umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu ya Les Guépards.
Ntwari yakuriye mu irerero rya APR FC aranayikinira, imutiza muri Marine FC, aho yavuye yerekeza muri AS Kigali mbere yo kujya gukina hanze y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!