Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yavuze ko bahisemo gukomereza umwiherero mu Misiri nyuma y’uko muri Maroc byanze, kubera ko bagomba kwitoza ndetse hakaba hari amahirwe ko bahabona umukino mpuzamahanga wa gicuti.
Constantine yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026, ubwo Amavubi yavaga i Marrakech yerekeza i Casablanca, aho ava ajya i Cairo mu Misiri.
Ikipe y’Igihugu yari imaze iminsi ibiri i Marrakech, aho yari gukinira n’Ibirwa bya Comores na Tanzania tariki ya 6 n’iya 9 Kamena, ariko FERWAFA yatangaje ko iyi mikino yombi yakuweho “kubera impamvu z’umutekano.”
Constantine yagize ati “Tugiye kumara iminsi ine cyangwa itanu mu Misiri aho tuzakorana n’abakinnyi. Turizera ko tuzahabona umukino. Ubaye umukino mpuzamahanga byaba ari byiza kuri twe ariko n’ubwo waba ari uw’ikipe isanzwe nta kibazo. Icyo dukeneye ni ugukorana imyitozo n’aba bahungu kugira ngo twitegure neza imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.”
Abajijwe impamvu Amavubi yahisemo kujya mu Misiri mu gihe ibindi bihugu byahise bisubira iwabo, uyu mutoza w’Umwongereza yavuze ko bashatse gukinira na Uganda na Tanzania i Kigali ariko ntibyakunda.
Ati “Ntekereza ko i Cairo ari mu nzira isubira mu Rwanda kuri twe. Dufite amahitamo yo kwitoreza hariya kandi hariya dufite abadufasha. Twagerageje kureba ko hari imikino twakinira hanze ya Marrakech, twabajije Tanzania na Uganda niba baza. Uganda yagize impamvu. Tanzania igiye kurekura abakinnyi basubire mu makipe yabo. Rero amahitamo yari ugusubira i Kigali tukitoza cyangwa tukitoreza mu Misiri.”
Yongeyeho ati “Kwitoreza mu Misiri biruta kutagira ikintu na kimwe ukora. Ntabwo twajya mu rugo ngo birangirire aho. Byaba ari ugusesagura amafaranga, umwanya n’imbaraga kuri buri wese. Tugomba kwitoza.”
Umutoza w’Amavubi yizera ko kubona uyu mwanya wo kwitoza bizafasha abakinnyi be barimo Noam Emeran Fritz wahagamagawe bwa mbere, kumenyerana. Iyi kipe irimo kandi Umutoza w’Abanyezamu mushya, Umunya-Brésil Ramos Dal Solio Rogerio.
Biteganyijwe ko umwiherero w’Amavubi mu Misiri uzarangira ku wa 11 Kamena 2026.
Inkuru bifitanye isano: Amavubi yari muri Maroc, yimuriye umwiherero wayo mu Misiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!