Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba by’umwihariko mu Rwanda n’i Burundi, Kanyankore Gilbert ‘Yaoundé’, yitabye Imana ku myaka 72.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, ni bwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko uyu mugabo yitabye Imana nyuma y’umwaka umwe ahagaritse gutoza.
Uyu mugabo yari amaze igihe kinini arwaye.
Kanyankore ni izina rikomeye mu Rwanda n’i Burundi by’umwihariko muri Vital’O FC yabereye umukinnyi ndetse n’umutoza mu gihe cy’imyaka 30, aho yegukanye ibikombe 21.
Yavukiye mu Karere ka Huye mu 1954, akiri muto iwabo bimukira i Burundi, ari na ho yakuriye kugeza arangije amashuri yisumbuye agakomereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Aha ni ho yatangiriye imirimo y’umupira w’amaguru kuko yari asoje amasomo ajyanye no kunanura imitsi y’abakinnyi, ibi akaba yarabyishije i Burundi mbere yo gutangira gukina umupira w’amaguru no kuwutoza.
Mu 1989 ni bwo yatangiye gutoza ahereye muri Vital’O FC y’i Burundi, akaba yaratangiye ari umutoza wungirije, kugeza ayibereye Umutoza Mukuru ndetse ayimaramo imyaka 30.
Nyuma yaho yatoje Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Rwanda B) igihe gito, anyura muri Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, Les Citadins (AS Kigali), ndetse na Bugesera FC ari nayo yatoje bwa nyuma mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!