Imyiteguro y’umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzahuza FC Les Aigles du Congo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na APR FC yo mu Rwanda, ikomeje kurangwa n’impungenge z’umutekano n’impaka zijyanye n’uburyo uzakinwamo.
Uyu mukino uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026, kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi, nyuma y’uko wari uteganyijwe kubera i Kinshasa ariko ugahindurirwa aho uzabera kubera kutagira ikibuga cyemewe n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) muri uwo mujyi.
Mu gihe habura umunsi umwe ngo aya makipe yombi ahure, FC Les Aigles du Congo yandikiye Guverineri w’Intara ya Haut-Katanga isaba ko hakurwaho icyemezo cy’uko umukino wakinirwa mu muhezo, nta bafana.
Mu ibaruwa yo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, iyi kipe yavuze ko yabwiwe ko inama y’umutekano yo ku rwego rw’intara yabaye ku wa 3 Nzeri yari igamije gutegura umukino wo ku Cyumweru yaba yaremeje ko ukinwa nta bafana, isaba ko icyo cyemezo gikurwaho kuko cyabangamira inyungu zayo nk’ikipe yakiriye umukino.
Les Aigles du Congo yagaragaje ko nta mpamvu ifatika yatuma abafana batitabira uyu mukino, yibutsa ko yari yiteguye gukinira i Kinshasa nta bafana mbere y’uko umukino wimurirwa i Lubumbashi.
Ku rundi ruhande, APR FC yari yasabye ko umukino wimurirwa ahandi, ugakinirwa hanze ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo kubera impungenge z’umutekano ndetse n’ibibazo by’ubuzima bishingiye ku cyorezo cya Ebola ivugwa muri RDC, ariko CAF ikomeza gushimangira ko umukino ukinirwa ku butaka bwa Congo.
APR FC irateganya guhaguruka i Kigali ku munsi w’umukino, mu gitondo cyo ku Cyumweru, ikagenda n’indege yayo yihariye ndetse ikazahita itaha nyuma y’umukino.
Inkuru bifitanye isano: Les Aigles du Congo ishobora gukina na APR FC idafite abakinnyi batatu b’inkingi za mwamba
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!