Anas Badr wo mu Misiri yegukanye irushanwa Nyafurika ry’umupira w’amaguru ukinirwa ku ikoranabuhanga rya ‘EA Sports FC 26’, nyuma yo kwandagaza mugenzi we baturuka hamwe, Toxic Joe amutsinze imikino ibiri y’ibitego 5-3 na 6-3.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo kuri BK Arena habereye imikino y’irushanwa Nyafurika nka kimwe mu bikorwa byateguwe bigendanye n’Inama yiga ku ishoramari rya siporo muri Afurika ‘SportsBiz Africa Forum 2026’.
Iri rushanwa ryari mu byiciro bibiri. Kimwe ni icy’abakinira kuri telefone ‘eFootball Mobile’, ikindi kikaba icy’abifashisha udukoresho twagenewe imikino yo ku ikoranabuhanga by’umwihariko umupira w’amaguru tuzwi nka ‘manette’, bagakina ‘EA Sports FC 26’.
Ku munsi wa nyuma hakinnye abakinnyi 16 bageze muri ⅛ cy’iri rushanwa, bahatanira kugabana ibihumbi 10$ [asaga miliyoni 14,7 Frw], yashyizweho nk’igihembo ku irushanwa.
Iki cyiciro ntabwo cyigeze kigaragaramo abakinnyi b’Abanyarwanda uko ari bane, kuko basezerewe mu mikino y’amatsinda. Abo ni Samy, Tresol na Franklin na Nyamwasa Praise uyoboye abandi mu Rwanda.
Muri ½ ni ho hari ihangana rikomeye cyane kuko abakinnyi bayoboye abandi muri Afurika, bagaragaje ubuhanga budasanzwe muri iyi mikino yo ku ikoranabuhanga.
Abo ni Moaaz Ahmed Ibrahim wagarukiye ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2025, Zaid April waryegukanye icyo gihe, kongeraho Anas Badr na Toxic Joe bo mu Misiri bitabiriye bwa mbere.
Toxic Joe watsinze imikino ye yose yasezereye Moaaz wahabwaga amahirwe, ahura na Anas Badr watsinze Zaid wifuzaga kwisubiza irushanwa, bakina umukino wa nyuma byasabaga ko batanguranwa imikino ibiri muri itatu.
Buri wese yakoresheje ikipe yifuza kandi irimo abakinnyi ashaka, Anas yegukana umukino hakinwe ibiri gusa. Umukino wa mbere yatsinze Toxic ibitego 5-3, uwa kabiri amutsinda 6-3. Zaid April yabaye uwa gatatu, naho Moaaz Ahmed Ibrahim aba uwa kane.
Uyu yiyongereye ku Munya-Maroc, Anass Moussa, wegukanye iri rushanwa mu bakina bakoresha telefone ‘eFootball Mobile’.
Abakinnyi bahagarariye ibihugu 17 byo muri Afurika kongeraho u Buhinde bwaritumiwemo, ni bo bitabiriye.
Ibyo ni Afurika y’Epfo, Misiri, Somalia, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Algeria, Tanzania, Cameroun, Uganda, Ghana, Ibirwa bya Comores, Côte d’Ivoire, Maroc, Madagascar, Nigeria n’u Rwanda.
Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!