Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) ikomeje umugambi wo gushaka uko Gianni Infantino ava ku buyobozi bwa FIFA, nubwo yo yisubiyeho ku gitekerezo cyo guhagarika kwitabira amarushanwa ategurwa n’uru rwego ruyobora ruhago ku Isi.
Amashyirahamwe 55 agize UEFA, ndetse n’abahagarariye u Burayi mu Nama y’Ubuyobozi ya FIFA, kuri uyu wa Kane barashyikirizwa ibaruwa yemeza ko gahunda ya FIFA Forward Enterprise (FFE) itazongera kugarurwa.
Icyemezo cyo gukuraho burundu igitekerezo cyo guhagarika kwitabira amarushanwa na cyo kiremezwa n’Inama y’Ubutegetsi ya UEFA ibera i Monaco kuri uyu wa Kane.
Iki cyemezo gihuje n’ibyo UEFA yasabaga, bityo Igikombe cy’Isi cya FIFA cy’Abagore batarengeje imyaka 20 kizabera muri Pologne gitangire mu cyumweru gitaha, tariki ya 5-27 Nzeri 2026, aho amakipe atandatu yo mu Burayi azacyitabira.
Ibitangazamakuru binyuranye by’i Burayi byatangaje ko UEFA yizeye ko hazaboneka umukandida umwe uzahurirwaho n’amashyirahamwe yo mu bice bitandukanye by’Isi, uzahangana na Infantino mu matora yo kongera gutorerwa kuyobora FIFA azaba muri Werurwe 2027.
Aya matora ashobora kuzaba akomeye, kuko umukandida uzatsinda azakenera amajwi nibura 106 mu mashyirahamwe 211 agize FIFA.
Nubwo bimeze bityo, UEFA yaretse igitekerezo cyo gusaba ko haba amatora yo gutakariza icyizere ubuyobozi bwa Infantino. Iki cyemezo cyari gusaba ko bitatu bya kane by’amashyirahamwe ya FIFA, ni ukuvuga amajwi 159, byemeza ko ubuyobozi bwe bukwiye kuvaho, ibintu bifatwa nk’ibidashoboka.
Kugeza ubu nta mukandida UEFA yashyize ku mugaragaro, ariko Perezida wa CONCACAF, Victor Montagliani, ari mu bavugwa nk’umwe mu bashobora guhagararira abatavuga rumwe na Infantino.
Abifuza kwiyamamaza bagomba kuba bamaze gutanga kandidatire zabo bitarenze tariki ya 18 Ugushyingo 2026.
Muri Nyakanga, abanyamuryango 55 ba UEFA bari batoye guhagarika kwitabira amarushanwa yose ya FIFA kugeza igihe gahunda ya FFE yaba ikuweho burundu, ndetse FIFA ikagaragaza ko itazongera guha umwanya abikorera mu marushanwa n’imiyoborere byayo.
Nyuma yo gukuraho icyo cyemezo cyo kutitabira amarushanwa, FIFA yakiriye neza iyo ntambwe yatewe n’Abanyaburayi, ivuga ko yishimiye ko amakipe yose yabonye itike azitabira Igikombe cy’Isi cy’Abagore batarengeje imyaka 20.
Amakipe atandatu yo mu Burayi ari yo u Bwongereza, u Bufaransa, u Butaliyani, Portugal, Espagne na Pologne izakira iri rushanwa, azitabira Igikombe cy’Isi cy’Abagore batarengeje imyaka 20 muri Nzeri.
Umuvugizi wa FIFA yavuze ko iri Shyirahamwe “ryemera cyane ko umupira w’amaguru ufite imbaraga zo guhuza abantu, nubwo haba hari ibihe bigoye.”
Yongeyeho ko FIFA ikomeje kwiyemeza guteza imbere uyu mukino ibinyujije mu biganiro bihoraho n’impuzamashyirahamwe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!