IGIHE

UEFA yavuze ko yatakarije icyizere Perezida wa FIFA Infantino

0 1-08-2026 - saa 21:11, IGIHE

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA) ryatangaje ko ryatakarije icyizere Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, nyuma y’uko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku isi rushyizeho gahunda yo gukusanya arenga miliyari 3,6$ binyuze mu kugurisha 20% by’imigabane y’ikigo gishya kizajya gicunga ibikorwa bya FIFA.

Ni nyuma y’uko FIFA itangaje ko gahunda yo kwegurira abikorera bimwe imwe mu migabane mu marushanwa akomeye ku Isi, ihagaritswe.

UEFA yavuze ko iki cyemezo cyatumye habaho impungenge ku miyoborere ya FIFA n’uko ifata ibyemezo bireba amarushanwa akomeye ku Isi.

Umugambi wa FIFA wo gushaka abashoramari bagura imigabane mu bikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’amarushanwa yayo, harimo n’Igikombe cy’Isi, wari wateje impaka zikomeye mu mupira w’amaguru.

Abayobozi b’umupira w’amaguru mu Burayi baragaragaje ko batemera ko Igikombe cy’Isi gifatwa nk’igicuruzwa gishobora kugurishwa ku bashoramari.

UEFA yavuze ko Igikombe cy’Isi ari umurage wubatswe n’abakinnyi, amakipe y’ibihugu ndetse n’abafana bo ku migabane yose, bityo ko nta gice cyacyo kigomba kugurishwa ku bashoramari.

Nyuma y’igitutu cy’abanyamuryango ndetse n’impungenge zagaragajwe n’abayobozi batandukanye, FIFA yahagaritse uwo mugambi.

Itangazo rya UEFA rigira riti “Ubuyobozi bwa FIFA buriho bwaterewe icyizere na UEFA ariko n’abandi banyamuryango bo mu muryango w’umupira w’amaguru.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yatangaje ko yahagaritse umugambi wateje impaka wo kugurisha imigabane mu marushanwa akomeye ategurwa n’uru rwego rushinzwe umupira w’amaguru ku Isi, nyuma y’uko habayeho kuwurwanya bikomeye kwa bamwe mu banyamuryango.

UEFA yavuze ko yatakarije icyizere Infantino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza