IGIHE

Hifuzwa ko Nasser al-Khelaïfi yahangana na Infantino mu matora yo kuyobora FIFA

0 30-07-2026 - saa 22:22, Iradukunda Olivier

Abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi, bashyigikiye ko Perezida wa Paris Saint-Germain, Nasser al-Khelaïfi, yaziyamamaza mu matora y’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), agahangana na Gianni Infantino uyiyobora.

Muri Werurwe 2027 ni bwo hateganyijwe amatora ya FIFA, gusa amashyirahamwe atandukanye yatangiye kugaragaza aho azaba ahagaze ku baziyamamariza uyu mwanya.

Ibyemezo n’ibitekerezo bya Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, by’umwihariko ku Gikombe cy’Isi harimo kucyongerera umubare w’abagikina no kugurisha imigabane yacyo, byatumye benshi mu bari bamushyigikiye bamukuraho amaboko.

Mu bamukuyeho amaboko harimo Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), Aleksander Čeferin, udahwema kugaragaza ko adashyigikiye Infantino ku myanzuro ye.

Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko abayobozi benshi bo muri UEFA batangiye gushyira hamwe ngo bashake uzasimbura Infantino mu matora y’ubutaha.

Uwo benshi bari guhurizaho ni Umunya-Qatari, Nasser bin Ghanim Al-Khelaifi, usanzwe ari Perezida wa Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, wanayifashije kwandika amateka muri ruhago.

Gusa kuva mu mwaka ushize wa 2025, Nasser yaganiriye n’ikinyamakuru RMC Sport, agaragaza ko adashishikajwe no kuyobora FIFA, kubera izindi nshingano nyinshi afite zo kwitaho.

Nasser al-Khelaïfi wafashije PSG kwegukana UEFA Champions League inshuro ebyiri, asanzwe ari we Ishyirahamwe ry’Amakipe y’i Burayi (EFC), na ryo yamaganye cyane igitekerezo cyo kugurisha imigabane y’Igikombe cy’Isi.

Nasser al-Khelaïfi aramutse yemeye kwiyamamariza uyu mwanya yaba ashyigikiwe n’amashyirahamwe yo muri Aziya, dore ko ari Chairman w’ikigo cy’itangazamakuru gikomeye cya BeIN Media Group.

Ni mu gihe Infantino ashyigikiwe n’amakipe yo muri Afurika, amwe yo muri Aziya n’andi yo muri Amerika y’Amajyepfo.

Nasser al-Khelaïfi ari mu bo UEFA yifuza ko bayobora FIFA
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza