Imikino ya League Phase muri UEFA Champions League yongeye gukinwa, isiga rutahizamu w’Umunyarwanda, Joy-Lance Mickels afashije Sabah kubona intsinzi, naho Manchester United itsindwa na Atlético Madrid ibitego 2-0.
Ni imikino ihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byayo i Burayi, yakinwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026, ku biga bitandukanye.
Umukino wari utegerejwe n’Abanyarwanda ni uwa Sabah Baku yo muri Azerbaijan ikinamo rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Joy-Lance Mickels, wakinaga umukino we wa kabiri.
Muri uyu mukino wabahuje na SK Slavia Prague yo muri Repubulika ya Tchèque, uyu mukinnyi yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda utsinze igitego mu mikino ya UEFA Champions League.
Nyuma yo gusatira izamu agerageza ibitego mu muri uyu mukino, Joy-Lance yatsinze igitego ku munota wa 88, cyiyongera ku cya Kaheem Parris, cyagiyemo ku munota wa 49, bahesha ikipe yabo amanota atatu ya mbere mu mikino ya League Phase.
Joy-Lance Mickels wanabaye umukinnyi mwiza w’umukino, yashimiye bagenzi be bamufashije kugera ku gihembo yahoze arota kuzabona mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Imikino yakinwe kuri uyu munsi yasize Manchester United yo mu Bwongereza yasozanyije abakinnyi 10 itsinzwe na Atlético Madrid ibitego 2-0. Ibitego byashyizwemo na Pablo Barrios na Ademola Lookman, mu gihe ikarita itukura yeretswe Leny Yoro.
Uko indi mikino yakinwe yarangiye:
Arsenal 3-0 Lille
Galatasaray 1-4 FC Barcelone
Viking 3-3 Bayern Munich
Inter Milan 3-4 Club Brugge
RB Leipzig 1-0 PSV Eindhoven
Villarreal 3-1 Napoli
Lens 0-2 Sporting CP
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!