IGIHE

U Rwanda rwisanze hamwe na Sudani zombi muri CECAFA U-17

0 23-09-2026 - saa 15:55, IGIHE

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17, Amavubi U-17, yisanze mu itsinda rimwe na Sudani zombi na Somalia mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje 17 izaba mu Ukwakira.

Tombola y’uburyo amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) azahura, yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026.

U Rwanda rwisanze mu Itsinda A hamwe na Sudani, Somalia na Sudani y’Epfo muri iri rushanwa rizabera i Kigali tariki 10-20 Ukwakira 2026.

Ni irushanwa rizahuza ibihugu 10 byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), aho amakipe azaba ahatanira imyanya azayafasha gukomeza mu mikino yo ku rwego rwa Afurika.

Mu Itsinda B, hazaba harimo Uganda, Ethiopia n’u Burundi, mu gihe Itsinda C rigizwe na Tanzania, Djibouti na Kenya.

U Rwanda rwaherukaga kwakira iyi mikino y’abatarengeje imyaka 17 mu 2020, aho yabereye mu Karere ka Rubavu, kuri Stade Umuganda.

Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 17 izakina CECAFA y’uyu mwaka ishaka kubona umusaruro mwiza nyuma y’uko yitwaye nabi mu irushanwa riheruka ryabereye muri Ethiopia mu 2025.

Muri iryo rushanwa ryahuje ibihugu 10, Amavubi U-17 yabaye aya nyuma mu Itsinda A yarimo hamwe na Ethiopia, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo, atsindwa imikino yose yakinnye.

Uyu mwaka, ikipe yamaze gutangira umwiherero izatozwa na Jimmy Mulisa wungirijwe na Kirasa Alain. Abandi ni Amir Khan nk’Umutoza w’Abanyezamu ndetse na Nshimiyimana Amdoun nk’Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi.

Benshi mu bagize ikipe y’uyu mwaka ni abigaragaje muri Shampiyona y’Abatarengeje imyaka 17 ndetse no mu marushanwa ya “FIFA TDS 2026” mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16.

Jimmy Mulisa n'abo bakorana bamaze iminsi baratangiye gutegura abazakina CECAFA U-17
Amavubi U-17 amaze iminsi mu mwiherero. Kuri iyi foto abakinnyi bakiri bato bari bahujwe n'abagize Amavubi makuru n'abatarengeje imyaka 23
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza