IGIHE

U Rwanda rwatomboye Sudani mu gushaka itike ya CAN U-23

0 25-08-2026 - saa 19:58, IGIHE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23 mu bagabo yatomboye Sudani mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera mu Misiri.

Iri rushanwa ni ryo kandi rizagena amakipe ane azahagararira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike izabera i Los Angeles mu 2028.

Tombola y’amajonjora yabereye ku cyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, aho Amavubi yisanze azatangira urugendo rwayo ahura na Sudani.

U Rwanda ruzakira umukino ubanza, mbere yo kujya gusura Sudani mu mukino wo kwishyura. Iyi mikino yombi iteganyijwe hagati ya tariki ya 20 Nzeri n’iya 6 Ukwakira 2026.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Sudani izahura na Cameroun mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ugushyingo 2026, mbere y’uko hakinwa icyiciro cya nyuma muri Werurwe 2027.

Mu majonjora aheruka, u Rwanda ntirwabashije kugera mu mikino ya nyuma ya CAN U-23, nyuma yo gusezererwa na Mali mu cyiciro cya kabiri. Amakipe yombi yanganyije 1-1 mu mukino ubanza wabereye i Huye, mbere y’uko Mali itsinda 1-0 mu wo kwishyura.

Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23 kizaba mu 2027, kizitabirwa n’amakipe umunani. Misiri ifite itike yo gukina imikino ya nyuma nk’igihugu kizakira iri rushanwa, mu gihe ibindi bihugu 42 bizahatanira imyanya irindwi isigaye binyuze mu byiciro bitatu by’amajonjora.

U Rwanda rwatomboye Sudani mu gushaka itike ya CAN U-23
Mu 2022, u Rwanda rwabanje gusezerera Libya mbere yo gukurwamo na Mali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza