Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA), ryambuye uburenganzira Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka i Burundi (CAB), bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga yari ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2026, kubera imiyoborere mibi.
U Burundi ni kimwe mu bihugu byaberagamo amarushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa mu modoka mu mihanda y’igitaka, by’umwihariko aya Shampiyona Nyafurika (African Rally Championship).
Muri uyu mwaka wa 2026, ntabwo u Burundi bwakiriye amarushanwa, dore ko abakinaga Shampiyona Nyafurika bakiniye mu bihugu birimo u Rwanda (Rwanda Mountain Gorilla Rally), Kenya (Safari Rally WRC), Uganda (Pearl of Africa Rally) na Tanzania (Mkwawa Rally).
Kunanirwa kwakira iri rushanwa, ahanini byaturutse ku bibazo by’imicungire y’amarushanwa mpuzamahanga ategurwa na CAB, no kunanirwa kubungabunga umutungo w’ishyirahamwe uba wagenewe kwakira amarushanwa nk’aya.
FIA yafashe icyemezo kuri iri shyirahamwe riyoborwa na Silas Pacifique Nsaguye kurihagarika, dore ko ari na we ushinjwa gutuma iri shyirahamwe rigira imikorere mibi kuva yatorwa mu 2025.
Ikindi cyasunikiye FIA kwambura uburenganzira u Burundi, ni ukunanirwa gutanga hakiri kare imihanda yakoreshwa mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo iri shyirahamwe ryahagaritswe, abakinnyi baribarizwamo bemerewe guhatana mu marushanwa, nk’uko babigenje mu kwezi gushize kwa Nyakanga 2026, ubwo bakinaga Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!