Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi (RBFA) riracyasaba FIFA ibisobanuro ku mwanzuro wo gukuriraho Umunyamerika Folarin Balogun ikarita itukura yari gutuma atitabira umukino wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iki gihugu mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Balogun wari wahawe ikarita itukura mu mukino wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Bosnie & Herzégovine, yagombaga guhagarikwa umukino umwe, ntagaragare mu mukino wa 1/8 wahuje igihugu cye n’u Bubiligi.
Gusa FIFA yafashe umwanzuro wo gusubika icyo gihano, bituma uyu rutahizamu abona uburenganzira bwo gukina uwo mukino.
Uyu mwanzuro watunguye cyane Ababiligi bavuga ko utubahirije amahame y’uburinganire mu marushanwa. RBFA yavuze ko ikomeje gushaka ibisobanuro birambuye kuri FIFA, ndetse yifuza ko icyo kibazo cyaganirwaho mu Nama ya FIFA.
Nubwo Balogun yakinnye uwo mukino, u Bubiligi bwatsinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-1, bukomeza muri ¼.
Gusa ibyo ntibyari bihagije kuko iki gihugu cy’i Burayi cyakomeje kugaragaza ko ikibazo kitareba gusa umukino umwe, ahubwo ko gishobora kugira ingaruka ku buryo ibyemezo by’ibihano bifatwa mu mikino mpuzamahanga.
Ikarita itukura yahawe Balogun yari iya 189 itanzwe mu mateka y’Igikombe cy’Isi mu gihe yabaye iya kabiri ikuweho nyuma y’iyahawe Umunya-Brésil Garrincha mu 1962.
Nta bisobanuro birambuye FIFA yatanze byatumye ikuraho iyo karita, keretse kugaragaza gusa ko hagendewe ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamyitwarire iteganya ko igihano gishobora gusubikwa.
Ku rundi ruhande, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku Cyumweru yemeje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iri Shyirahamwe ariko RBFA yatangaje itazashyigikira kandidatire ye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!