Umuvugizi w’Ikipe ya Aigle Noir FC yo mu Burundi, Léonce Ntakirutimana, yavuze ko umupira w’amaguru ntaho uhuriye na politiki, bityo iyi kipe yiteguye gukinira i Kigali aho izakirirwa na Al-Hilal SC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Kuva muri Mutarama 2024, u Burundi bwafunze imipaka iruhuza n’u Rwanda bwashinje gufasha umutwe wa RED Tabara ariko rwo rukabihakana, rusobanura ko rudashobora gukorana n’Abarundi bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo.
Ku rundi ruhande, u Rwanda na rwo rushinja u Burundi ko ingabo zarwo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanya n’iz’icyo gihugu mu gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano warwo.
Kuva icyo gihe habaye ibiganiro byinshi bigamije gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, hafatwa imyanzuro y’ibigomba gukemuka ariko umwuka wakomeje kuba mubi.
Mu gihe bikimeze bityo, Ikipe ya Aigle Noir iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Burundi, yisanze igomba gukinira i Kigali aho izahura na Al-Hilal SC mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.
Iyi kipe yo muri Sudani yakirira imikino yayo mpuzamahanga i Kigali ndetse yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yakinnyemo bwa mbere mu mwaka w’imikino wa 2025/26, kubera ibibazo by’intambara biri mu gihugu cyayo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Kane w’iki cyumweru, Umuvugizi w’Ikipe ya Aigle Noir FC, Léonce Ntakirutimana, yabajijwe niba biteguye gukinira i Kigali kandi imigenderanire atari myiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Mu gusubiza, Ntakirutimana yavuze ko nta kibazo na kimwe bafite kuko umupira w’amaguru ntaho uhuriye na politiki, ndetse bafata Abanyarwanda nk’abavandimwe babo.
Ati “Iran ntiyagiye gukina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Ntiyanyuranaga n’amabombe, bo bajya muri Amerika yo ajya i Baghdad? Twe nta n’ubwo ari uko bimeze. Umupira w’amaguru ni umupira w’amaguru, ibya politiki ni ibya politiki. Twebwe tuzajya i Kigali kandi tuzaba muri hoteli y’inyenyeri eshanu.”
Yongeyeho ati “Bariya ni abavandimwe, tuzaba tugiye gukina umupira w’amaguru, tuzaba tugiye guserukira u Burundi, ntabwo ari ibiganiro bya politiki bizaba bigiye kuba. Ni ibyo, ntimwumve ko tuzandika dusaba ngo tujye gukinira he, oya. Umupira w’amaguru ni umupira w’amaguru nta bindi. Hakora amakarita atukura n’ay’umuhondo, n’ifirimbi y’umusifuzi. Ibyo bindi ntabwo bitureba.”
Aigle Noir FC izakira Al-Hilal SC mu mukino ubanza uzabera mu Burundi tariki ya 5 Nzeri mu gihe uwo kwishyura ari uwo uzabera i Kigali tariki ya 11 Nzeri 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!